Félicien Kabuga yashyikirijwe IRMCT
Uyu munsi, Félicien Kabuga yakuwe mu Bufaransa maze ashyikirizwa Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRCMT), i Lahe, nyuma y’imyaka irenga 22 yari amaze ashakishwa n’ubutabera. Azitaba Urukiko bwa mbere mu gihe gikwiye, imbere y’Umucamanza w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwashyizweho kugira ngo ruzaburanishe urubanza rwe.