Félicien Kabuga azitaba Urukiko bwa mbere ku itariki ya 11 Ugushyingo 2020: Ibisobanuro by’ingenzi n’amakuru y’ibanze ku rubanza

Mechanism
Lahe
Félicien Kabuga’s initial appearance

Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere mu Rubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga mu Rwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”) uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2020, saa munani z’amanywa, ku isaha y’i Lahe, mu cyumba cy’iburanisha cya IRMCT, ku Ishami ryayo ry’i Lahe, hashingiwe ku “Itegeko rishyiraho itariki yo kwitaba Urukiko bwa mbere”, ryatanzwe n’Umucamanza Iain Bonomy, ku itariki ya 8 Ugushyingo 2020.

Turabamenyesha ko, kubera ingamba zashyiriweho gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi, abahagarariye ibitangazamakuru n’abandi bantu bose bifuza gukurikirana iburanisha ry’uru rubanza batazemererwa kwinjira mu nyubako za IRMCT, i Lahe.

Abantu bose bazashobora gukurikirana iburanisha rizerekanwa ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT, nyuma y’iminota 30 ritangiye, kuri aderese ikurikira: https://www.irmct.org/en/cases/mict-courtroom-broadcast, mu cyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda.

Abakozi ba MICT babyemerewe ni bo bazafata amafoto na videwo mu gihe cy’iburanisha mu Rukiko hanyuma kopi y’amashusho n’amajwi y’umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere bitangwe nyuma y’iburanisha. Abanyamakuru bifuza kubona videwo y’iburanisha babisaba bohereza imeyiri kuri iyi aderese: mict-press@un.org. Turabamenyesha ko iyo videwo ishobora gutangwa muri foruma ya MP4 kandi ko mushobora guhabwa iyafashwe kuri shene y’icyongereza, iy’igifaransa, iy’ikinyarwanda, cyangwa muri izo ndimi zose.

Mu nkengero z’inyubako za IRMCT, aho imodoka zirimo ibikoresho bikusanya bikanohereza amakuru hifashishijwe saterite (SNG) zishobora guhagarara hari umwanya muto. Nta mpushya IRMCT itanga ku modoka zirimo ibikoresho bikusanya bikanohereza amakuru byifashishije saterite (SNG), bityo, ahantu hahari hazakoreshwa n’abatanze abandi kuhagera. Abayobozi b’agace ibiro bya IRMCT biherereyemo ntibazemerera  imodoka nk’izo guparika ahantu hatateganyijwe.

Hari ahantu hake hagenewe gucomekwa ibikoresho bya eregitoronike ureberaho amajwi n’amashusho y’ibiri kuba. Cyakora, ibitangazamakuru bigomba kwitwaza imigozi ikwiye yo gukoresha na batiri zirimo umuriro uhagije.

Uko ibintu byakurikiranye

Kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata 1994 kugera muri Nyakanga 1994, Félicien Kabuga yari Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu, akaba, mu gihe ibyaha bivugwa mu Nyandiko y’ibirego byakorwaga, yari na Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM.

Ibyaha aregwa ni jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 1997 ni bwo Kabuga yakorewe Inyandiko y’ibirego bwa mbere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (“TPIR”), akaba yarafatiwe hafi y’i Paris ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, hashingiwe ku Rwandiko rwo kumufata n’Itegeko ryo kumwimura byatanzwe na IRMCT. Amaze gufatwa, Kabuga yiyambaje inkiko zo mu Bufaransa, arwanya ibyo kumwimura. Nyuma,  ku itariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwanze ubujurire bwe maze rwemeza ko ashyikirizwa IRMCT.

Nyuma y’aho icyo cyemezo gifatiwe, ku itariki ya 5 Ukwakira 2020, Kabuga yatanze Icyifuzo cyihutirwa, asaba ibintu birimo ko Urwandiko rwo kumufata n’Itegeko ryo kumwimura bihindurwa kugira ngo yimurirwe ku cyicaro cy’Ishami rya IRMCT ry’i Lahe aho kwimurirwa ku Ishami ry’Arusha; by’umwihariko, atanga impamvu z’uburwayi bwe n’ingorane urwo rugendo rwateza ubuzima bwe. Porokireri na Gerefiye ba IRMCT bashyigikiye icyo Cyifuzo cy’uko Kabuga yakwimurirwa  i Lahe by’agateganyo.

Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye Urwandiko rwo gufata Kabuga n’Itegeko ryo kumwimura kugira ngo yimurirwe muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye, ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe. Yimuriwe ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe ku itariki ya 26 Ukwakira 2020, nyuma y’imyaka irenga 22 yari amaze ashakishwa.

Urubanza rwa Kabuga ruzaburanishwa n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy (Perezida), Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

MICT yashyizweho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 22 Ukwakira 2010 kugira ngo ikomeze imirimo y’ingenzi ya TPIR n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, harimo no gucira imanza abantu bahunze ubutabera bari abayobozi bakuru, bakekwaho kuba baragize uruhare ruruta urw’abandi mu byaha byakozwe byari mu bubasha bw’izo nkiko zombi.

Ukeneye andi makuru wahamagara:

Helena Eggleston, Umuvugizi kuri +31 70 512 5691 cyangwa +31 6 11 92 37 43