Perezida Agius yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi ijambo ku byo IRMCT imaze kugeraho

Perezida
Arusha, Lahe
UNSC

Yifashishije ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho rituma abantu bavugana barebana kandi batari hamwe, ari i Lahe, Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), uyu munsi yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi) raporo ya 16 ku bikorwa bya IRMCT.

Perezida Agius yabanje kuvuga ku kuntu isi yahindutse kuva igihe aherukiye kugeza ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi mu Ukuboza 2019, n’ukuntu yumva cyane uburemere bw’inshingano yahawe n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi. Mu ijambo rye yavuze ko, n’ubwo hari ingorane zatewe n’icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi, IRMCT yakomeje gukora kandi igira ibyo igeraho, harimo no kuzuza inshingano zayo zo gutanga raporo mu rwego rw’isuzuma rya gatatu rya IRMCT rikorwa n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi, kugabanya ibintu bidindiza imirimo y’iburanisha ry’imanza, no gutera intambwe igaragara mu bikorwa byo gushakisha abaregwa batarafatwa.

Ku byerekeranye n’imirimo y’ubucamanza ya IRMCT, Perezida Agius yamenyesheje Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ko, bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Koronavirusi, urubanza rwa Mladić mu bujurire, urubanza rwa Stanišić na Simatović ruburanishwa bundi bushya n’urubanza rwa Turinabo na bagenzi be rwerekeranye n’ibyaha byo gusuzugura Urukiko, ubu byitezwe ko zizasozwa mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2021. N’ubwo habaye izo ngorane ariko, akazi gakomeje gukorwa kandi harakorwa ibishoboka byose kugira ngo izo manza ziburanishwe kandi zisozwe mu buryo bwihuse, uko bishoboka.

Ku birebana na Félicien Kabuga, wari mu baregwa bagishakishwa, uherutse gufatwa, Perezida yavuze ko icyo gikorwa cyabaye ‘intambwe y’ingenzi yatewe’ maze ashimira Porokireri Serge Brammertz n’ikipe ayoboye kubera akazi bakoze kandi ashimira u Bufaransa n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kubera uruhare byagize kugira ngo ibyo bigerweho. Yanashimiye abantu bose bafashije IRMCT mu kwemeza ko Augustin Bizimana, na we wari mu baregwa bagishakishwa, yapfuye. Ashimangira akamaro k’ubufatanye no kugirirana icyizere, Perezida yashishikarije ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byose gukomereza kuri ‘uwo muvuduko kugira ngo intego y’ubutabera mpuzamahanga igerweho’.

Perezida Agius yamenyesheje kandi Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ibyakozwe by’ingenzi byerekeranye n’irangizwa ry’ibihano. Ibyo birimo ishyirwaho ry’Amabwiriza ngengamikorere mashya ku bikurikizwa mu gusaba imbabazi, igabanyagihano cyangwa gufungurwa mbere y’igihe umuntu yakatiwe, n’ingamba zafashwe zigamije kwakira amakuru ngarukagihe atanzwe n’ibihugu birangirizwamo ibihano yerekeranye n’ingamba zafashwe zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Koronavirusi mu magereza afungiyemo abantu bakatiwe. Yashimiye byimazeyo ibihugu birangirizwamo ibihano kubera ubufatanye bigaragaza muri urwo rwego ndetse no mu bindi bintu.

Yibutsa umuhango wo kwibuka, ku ncuro ya 25, jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’umuhango wo kwibuka, ku ncuro ya 25, jenoside yabereye i Srebrenica muri Nyakanga 2020 uri hafi kuba, Perezida Agius yagaragaje akaga gaterwa n’urwango, amacakubiri, no guhakana ibyabaye, byose bikomeje kwimakazwa. Yasabye ko habaho uburyo buhuriweho bwo guhangana n’abirengagiza ubutabera bakimakaza umuco wo kudahana. Yagize ati N’ubwo tuzi ko buri mikorobe yose idatera icyorezo, buri munsi tubona ko izo ngufu kirimbuzi zigenda zirushaho kugira ubukana, kandi ko ababiba urwango barushaho kubikorana umurava. Tugomba kuvuguruza ibisobanuro byabo bwite baha ibyabaye kandi tukifatanya n’abantu byagizeho ingaruka kandi bakomeje guhura na zo ari na ko tubaha ubufasha. Muri urwo rwego, yashishikarije Ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kuzifatanya na IRMCT mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe i Srebrenica uzaba mu kwezi gutaha.

Mu gusoza, Perezida yashimiye cyane ‘Abacamanza n’abakozi ba IRMCT kubera ubwitange bubaranga, ashimira n’abandi bose bagira uruhare mu mirimo ya buri munsi ya IRMCT’, bakeshwa ibyagezweho byose.