Gukurikirana abashakishwa

Ishyirwaho rya MICT ni intambwe y’ingenzi mu ngamba zo kurangiza imirimo y’Inkiko zombi. Gushakisha, gufata no gukurikirana abantu bose barezwe na TPIR batarafatwa ni imwe mu nshingano z’ibanze za MICT. Mu bantu 90 bakorewe inyandiko z’ibirego na TPIR, umunani ntibarafatwa. Hateganyijwe ko muri abo bantu umunani, batatu bazaburanishwa na MICT: Félicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana. Porokireri wa TPIR yasabye ko imanza z’abantu bitatu batarafatwa zoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda: Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo, na Phénéas Munyarugarama.

 

Fugitives poster

Ibiro bya Porokireri wa MICT bifite itsinda ry’abantu bashinzwe gukusanya amakuru arebana n’aho abantu batarafatwa baherereye n’ibyo bahakora, no gutera inkunga inzego z’ubutegetsi bw’ibyo bihugu zishinzwe kubahiriza amategeko mu gufata abo bantu.

Umurimo w’itsinda rishinzwe gushakisha abantu batarafatwa urimo inzitizi zikomeye: amwe mu mayeri abo bantu batarafatwa bakoresha kugira ngo ubutabera butabafata ni uguhindura guhindura umwirondoro, hakaba no kuba bataguma ahantu hamwe mu karere kagari ko muri Afurika y’uburasirazuba, iyo hagati n’iy’amajyepfo, no mu duce tugoye kugerwamo two muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Kugira ngo abo bantu batarafatwa bashobore gufatwa, ubufatanye bw’ibihugu bakekwa kuba barimo ni ingirakamaro.

 

Abantu batanu bazaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda

 
  • Ndimbati, Aloys
  • Itariki y’amavuko: hagati y’umwaka 1950 n’ahagana mu wa 1955.
  • Umurimo: yari Burugumesitiri wa Komine ya Gisovu, Perefegitura ya Kibuye
  • Ibyaha ashinjwa: jenoside, (bitaba jenoside) bikaba kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (itsembatsemba, ubuhotozi, gutoteza no gusambanya ku gahato)
  • Yatangiye gushakishwa kuva: 28 Ugushyingo 1995
  • Urubanza rwimuwe ku itariki ya  25 Kamena 2012
  • IFISHI Y’AMAKURU KU RUBANZA
  • Ryandikayo, Charles
  • Itariki y’amavuko: ahagana mu mwaka wa 1961
  • Umurimo: umucuruzi muri Segiteri ya Mubuga, Komine ya Gishyita; umurwanashyaka w’Ishyaka Riharanira Demukarasi muri Repubulika (MDR) , ishami rya Pawa.
  • Ibyaha ashinjwa: jenoside, icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (itsembatsemba, ubuhotozi, gutoteza no gusambanya ku gahato)
  • Yatangiye gushakishwa kuva: 28 Ugushyingo 1995
  • Urubanza rwimuwe ku itariki ya: 20 Kamena2012
  • IFISHI Y’AMAKURU KU RUBANZA
  • Sikubwabo, Charles
  • Itariki y’amavuko: hagati y’umwaka wa 1940 n’ahagana mu wa 1945
  • Umurimo: Burugumesitiri wa Komine ya Gishyita muri Perefegitura ya Kibuye.
  • Ibyaha ashinjwa: jenoside, (bitaba jenoside) bikaba kuba icyitso cy’abakoze jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba n’ibindi bikorwa bibi birenze kameremuntu)
  • Yatangiye gushakishwa kuva: 28 Ugushyingo 1995
  • Urubanza rwarimuwe: 26 Werurwe 2012
  • IFISHI Y’AMAKURU KU RUBANZA