Porokireri Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye

Porokireri
Arusha, Lahe
Porokireri Serge Brammertz
Porokireri Serge Brammertz

Uyu munsi, Serge Brammertz, Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye.

Yatangiye amenyesha Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko Ibiro bya Porokireri byasoje igikorwa cyo gutahura babiri mu bantu batatu b’ingenzi bari bagishakishwa, bashinjwa mu Nzandiko z’ibirego zakozwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

Porokireri Brammertz yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi amakuru yerekeranye n’ifatwa, riherutse kuba, rya Félicien Kabuga wari umaze imyaka hafi 23 ashakishwa n’ubutabera. Kabuga avugwaho kuba ari umwe mu bantu bagize uruhare runini muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Brammertz yasobanuye, mu magambo arambuye, uburyo muri iyi myaka mike ishize, iperereza rirangwa no kwitegura mbere kandi rigendera ku isesengura ry’amakuru, hamwe n’ubufatanye budasanzwe bw’abayobozi bo mu Bufaransa, byatumye igikorwa cyo gufata uwashakishwaga, cyabereye mu Bufaransa mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, kigera ku ntego yacyo.

Porokireri yamenyesheje kandi Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko Ibiro bya Porokireri, bishingiye ku isuzuma ry’uturemangingo (ADN), byemeje urupfu rwa Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Agateganyo akaba na we yari umuntu w’ingenzi washakishwaga kubera uruhare avugwaho rwo kuyobora abakoze jenoside yo mu mwaka wa 1994.

Porokireri Brammertz yavuze ko “uwo musaruro mwiza wakomotse ku mwete wacu twese”. Porokireri yagarutse ku bantu bakorewe ibyaha no ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, maze avuga ko inyota yabo y’ubutabera, icyizere n’inkunga byabo byatumye Ibiro bya Porokireri bishobora gukora akazi bishinzwe. Yashimangiye kandi ko Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yabigizemo uruhare runini kandi ko ibihugu byinshi bigize Umuryango w’Abibumbye byatanze inkunga nini mu buryo bwihariye. Asobanura inkunga nyinshi zikomeye zatanzwe n’abafatanyabikorwa b’Ibiro bye, Porokireri yagize ati “Dushyize hamwe, twongeye kugaragaza umusaruro mwiza cyane dushobora kugeraho binyuze mu bufatanye mpuzamahanga”.

Porokireri yakomeje asobanurira Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi aho igikorwa cyo gushakisha abandi batarafatwa kigeze. Porokireri Brammertz yavuze ko Ibiro bye byiyemeje gukomeza umurego maze “bigatanga ubutumwa busobanutse ko bizafata cyangwa bigasobanura irengero ry’abantu bose bagishakishwa TPIR yakoreye Inyandiko z’ibirego”. Yibutsa ubutumwa bw’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi n’ubw’Afurika Yunze Ubumwe, busaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye gufatanya n’Ibiro bya Porokireri kugira ngo hafatwe n’abandi bantu bagishakishwa, Porokireri yashimangiye ko “Abantu bakorewe ibyaha hamwe n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bakeneye ko twese dushyira hamwe imbaraga zacu”. Porokireri yijeje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko Ibiro bye bikomeje kwibanda ku gikorwa cyo gutahura abandi bagishakishwa n’ubutabera barimo Protais Mpiranya, maze arangiza avuga ko ubufatanye n’Ibiro bya Porokireri “atari inshingano iri mu mategeko gusa, ko ahubwo ari umwenda dufitiye abantu bakorewe ibyaha hamwe n’abacitse ku icumu”.

Avuga ku mubare muto w’imanza ziburanishwa na IRMCT mu rw’iremezo no mu bujurire, Porokireri Brammertz yasobanye ibyerekeranye n’ingaruka z’icyorezo cya Koronavirusi ku rubanza rwa Turinabo na bagenzi be, urwa Stanišić na Simatović n’urwa Mladić. N’ubwo imihango ibera mu cyumba cy’iburanisha yabaye ihagaze, Ibiro bya Porokireri byakomeje gukora ibikenewe muri izo manza zose bikorerwa hanze y’icyumba cy’iburanisha, hamwe n’indi mirimo iteganywa na manda ku buryo imirimo ikomeza n’ubwo hari inzitizi zikomeye.

Porokireri Brammertz yongeye kumenyesha Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko, mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugosilaviya, hakomeje kugaragara umuco wo gushimagiza abakoze ibyaha by’intambara no guhakana ibyaha byabaye. Ku byerekeranye n’u Rwanda, Porokireri yavuze ko “hakiriho ibikorwa bihuriweho byo guhakana jenoside yabaye mu Rwanda”. Ku byerekeranye n’icyahoze ari Yugosilaviya, yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko guhakana ibyaha byabaye no gushimagiza abantu bahamwe n’ibyaha by’intambara bigikomeza, kandi ko ikibabaje ari uko “guhakana ibyaha byabaye no gushimagiza bikorwa cyangwa bishyigikirwa n’abanyaporitike hamwe n’abayobozi bakuru bo muri ako karere kose”. Muri uyu mwaka twibukamo ku ncuro ya 25 byinshi mu bintu by’ingenzi byabaye mu ntambara zo mu cyahoze ari Yugosilaviya, birimo jenoside yabereye i Srebrenica, Porokireri yasabye abayobozi n’abantu bakomeye bose ko bajya bashyira mu gaciro maze, mu mihango yose yo kwibuka, bagashyira imbere abantu bakorewe ibyaha n’abacitse ku icumu. Yarangije avuga ko nyuma y’imyaka 25, “igihe cyo kureka imvugo ya kera cyageze kandi ko hakenewe byihutirwa ubuyobozi buharanira ubwiyunge no kubaka amahoro”. 

Porokireri Brammertz yasoje ijambo rye ashimira, mu izina ry’Ibiro ayoboye, Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi kubera inkunga idahwema kubitera.