Imiterere ya IRMCT

IRMCT ikorera mu mashami abiri: rimwe riri Arusha, Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya naho irindi rikaba i Lahe, mu Buholandi.

IRMCT ifite Abayobozi bahuriweho n’amashami yombi: Perezida, Porokireri, na Gerefiye. Abo Bayobozi bashinzwe amashami yombi ya MICT kandi buri wese akuriye urwego rumureba muri izi eshatu zikurikira:

Ingereko

Ingigo ya 4 ya Sitati iteganya ko Ingereko zigizwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo kuri buri shami rya IRMCT n’Urugereko rw’Ubujurire ruhuriweho n’amashami yombi ya IRMCT. Hari risiti y’abacamanza bigenga 25, barimo Perezida, baburanisha imanza ku mashami yombi ya IRMCT. Igihe cyose bishoboka kandi hagamijwe gukoresha neza uburyo buhari, abacamanza bakorera kure y’amashami ya IRMCT kandi baza gusa ku cyicaro cy’ishami rya IRMCT iyo bahakenewe kandi bisabwe na Perezida. Abacamanza baterwa inkunga n’abakozi b’Ingereko ku mashami yombi.

Ibiro bya Porokireri

Ibiro bya Porokireri bishinzwe iperereza no gukurikirana abantu bavugwa mu Ngingo ya 1 ya Sitati ya IRMCT.

Ibiro bya Gerefiye

Gerefiye ayobora Ibiro bya Gerefiye biha inzego zose z’amashami yombi ya IRMCT inkunga ya za serivisi mu by’ubutegetsi, mu by’amategeko, mu bya poritiki na diporomasi.

Buri rwego rufite risiti y’abakozi babifitiye ubushobozi rushobora kwitabaza byihutirwa iyo rubakeneye kugira ngo rukore imirimo yarwo. Kuva mu Ukwakira 2016, IRMCT ifite abacamanza bakomoka mu bihugu 24 n’abakozi bafite ubwenegihugu 65 butandukanye.

Byongeye kandi, habaho risiti y’Abavoka ihora isubirwamo hagamijwe kubahiriza ibisabwa byo mu rwego rwo hejuru kugira ngo uburenganzira bwo gucirwa urubanza mu buryo buboneye bwubahirizwe. Ingingo ya 43 y’Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’Ibimenyetso ya MICT iteganya ko “igihe cyose biri mu nyungu z’ubutabera, hashyirwaho avoka wo kunganira abakekwaho icyaha cyangwa abaregwa badafite ubushobozi bwo kumwihembera”. Ibiro bya Gerefiye bicunga itangwa ry’ubufasha mu by’amategeko MICT igenera amakipe y’ubwunganizi.