MICT irizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurage ubitse mu buryo bw’amajwi n'amashusho
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'umurage w'ibimenyetso bigizwe n'amajwi n'amashusho, uyu munsi Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rwashyize ahagaragara videwo yitwa “Gusigasira amateka uko agenda abaho: Umusogongero ku nyandiko zishyinguwe zigizwe n'amajwi n'amashusho z'Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga” mu ndimi z’igifaransa, ikibosiniya/igikorowate/igiseribe n'ikinyarwanda.
MICT iratangiza imurika ryo kuri interinete ryerekeranye n’abana mu ntambara
Uyu munsi, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”) ruratangiza imurika ryo kuri interinete rigaragaza akaga abana bahuye na ko muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 no mu ntambara zabereye mu cyahoze ari Yugosilaviya mu myaka ya za 90.
Itangazo rihamagarira ababyifuza gusaba gushyirwa kuri risite y’Abavoka bagenerwa abaregwa cyangwa abakekwaho icyaha
Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”) rukeneye abakandida bujuje ibisabwa kugira ngo bashyirwe kuri risite y’abavoka bashobora kugenwa ngo bunganire abakekwaho icyaha cyangwa abaregwa badashobora kwihembera avoka, hashingiwe ku Ngingo ya 43 y’Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’ibimenyetso (“Amategeko”). MICT irifuza, cyane cyane, abakandida biteguye gukora kandi bemerewe gushyirwaho nk’“Abavoka b’agateganyo” kugira ngo bunganire ukekwaho icyaha cyangwa uregwa, hashingiwe ku Ngingo ya 43(C) y’Amategeko (“Risite y’abavoka b’agateganyo”).
Itangazo rya MICT ku Cyemezo cy’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwo muri Turukiya rwahamije icyaha Umucamanza Aydin Sefa Akay
Ejo, Urukiko mpanabyaha rwa mbere rw’iremezo rw’Ankara muri Turukiya, rushingiye ku kirego kimwe cyo kuba mu muryango w’iterabwoba witwa FETO, rwahamije icyaha Aydin Sefa Akay, Umucamanza w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga. Yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka irindwi n’amezi atandatu. MICT iributsa ko icyo cyemezo cy’urukiko mu rw’iremezo gishobora kujuririrwa no gusubirishwamo mu rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga kandi ko, kubera ibyo, imikirize y’urwo rubanza atari yo ya nyuma mu rwego rw’amategeko.
Itangira ry’urubanza rwa Stanišić na Simatović – Kwandika abanyamakuru bifuza gukurikirana urubanza byarangiye
Igikorwa cyo kwandika abantu bahagarariye ibitangazamakuru bifuza gukurikirana itangira ry’urubanza rwa Jovica Stanišić na Franko Simatović, riteganyijwe ku itariki ya 13 Kamena 2017, ubu cyarangiye.
Amakuru ya nyuma yerekeranye n’itangazamakuru na risite y’ibitangazamakuru byemerewe gukurikirana uwo muhango biboneka ku rubuga rwa MICT.
Ijambo Porokireri Serge Brammertz yagejeje ku nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi
Perezida Meron yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi raporo ku bikorwa bya MICT
Mechanism holds diplomatic briefing in The Hague
Uyu munsi abayobozi bakuru b’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) bagiranye ikiganiro n’abadiporomate bahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cy’u Buholandi.
Ibiro bya Porokireri byibutse abakorewe jenoside yo mu Rwanda
Mu gihe uyu munsi isi yose ibaye ihagaritse ibyo yakoraga ngo yibuke kandi yunamire abazize jenoside yo mu Rwanda ku ncuro ya 23, Ibiro bya Porokireri (OTP) w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) bitewe agahinda n’ibyabaye kandi byifatanyije n’abakorewe ibyaha, abarokotse n’abanyarwanda bose.