Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushyira Umucamanza Carmel Agius ku mwanya wa Perezida wa IRMCT kandi yongera manda z’Abacamanza ba IRMCT

Mechanism
Arusha, Lahe
Perezida Carmel Agius
Perezida Carmel Agius

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yongereye manda Umucamanza Carmel Agius ku mwanya wa Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), iyo manda ikaba itangira ku itariki ya 1 Nyakanga 2020 ikarangira ku ya 30 Kamena 2022.

Perezida Agius yabaye Perezida wa IRMCT kuva ku itariki ya 19 Mutarama 2019 nyuma yo kuba Umucamanza w’urwo Rwego kuva rwatangira imirimo mu mwaka wa 2012. Agius yabaye kandi Umucamanza w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) igihe cy’imyaka 16 kuva mu mwaka wa 2001, arubera Visi Perezida kuva mu Ugushyingo 2011 kugera mu Ugushyingo 2015 na Perezida warwo wa nyuma kuva mu Ugushyingo 2015 kugera mu Ukuboza 2017. Byongeye kandi, Agius yanabaye Umucamanza w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kuva mu mwaka wa 2009 kugera rufunga mu mwaka wa 2015.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yahaye kandi abandi Bacamanza 24 bari kuri risite y’Abacamanza ba IRMCT indi manda y’imyaka ibiri itangira ku itariki ya 1 Nyakanga 2020 ikazarangira ku itariki ya 30 Kamena 2022.