Perezida Meron araganira ku bufatanye mu by’ubutabera hagati ya IRMCT n’Inzego nyafurika n’iz’Afurika y’Uburasirazuba

Uyu munsi, Umucamanza Theodor Meron, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye n’Umucamanza Augustino S. L. Ramandhani, Perezida w’Urukiko Nyafurika ku burenganzira bwa Muntu ndetse anabonana n’Umucamanza Dogiteri Emanuel Ugirashebuja, Perezida w’Urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba hamwe n’Abacamanza bagize Ishami ryarwo ry’ubujurire. Izo nama zombi zabereye Arusha, muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, ahari ibyicaro by’izo Nzego zose uko ari eshatu.

Urugereko rw’Ubujurire rwemeje bimwe mu byaha Ngirabatware yahamijwe mu rw’iremezo

Urugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rugizwe n’Umucamanza Theodor Meron, Perezida, Umucamanza Bakone Justice Moloto, Umucamanza Christoph Flügge, Umucamanza Burton Hall, n’Umucamanza Liu Daqun, none rwasomye urubanza mu bujurire bwatanzwe na Augustin Ngirabatware.

Porokireri Jallow yavuze ijambo rigendanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yabaye mu Rwanda

Hassan B. Jallow, Porokireri wa TPIR na MICT, yavuze ijambo uyu munsi rigendanye no kwibuka imyaka makumyabiri ishize mu Rwanda habaye jenoside, yatangiye ku itariki ya 6 Mata 1994. Ubwicanyi bwakozwe mu minsi igera ku ijana yakurikiyeho bwahitanye abantu bagera kuri miliyoni imwe b’Abatutsi bazira ubwoko bwabo cyangwa abandi bo mu bundi bwoko barwanyaga iyicwa ry’inzirakarengane.