IRMCT yakiriye Ambasaderi wa Espagne muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya
Ku wa Mbere, tariki ya 28 Mutarama 2019, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwakiriye, ku biro by’Ishami ryarwo ry’Arusha, Nyakubahwa Madamu Francisca Pedrós Carretero, Ambasaderi wa Espagne muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya.
Abari bahagarariye inzego za IRMCT uko ari eshatu bahaye ikaze Ambasaderi Francisca Pedrós Carretero maze bamusobanurira muri make ibyerekeranye n’imirimo n’imiterere ya IRMCT kandi bashimira Reta ya Espagne inkunga idahwema gutera IRMCT n’imirimo ikora.
Perezida Meron yasoje uruzinduko rwe rwa nyuma yagiriye muri Tanzaniya nka Perezida wa IRMCT
Ku itariki ya 9 Mutarama 2019, Umucamanza Theodor Meron, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yasoje uruzinduko rwe rwa nyuma muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya (Tanzaniya). Muri urwo ruzinduko, Perezida Meron yabonanye na Dogiteri Damas Ndumbaro, Minisitiri Wungirije wa Tanzaniya w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Porokireri Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye
Uyu munsi, Serge Brammertz, Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye.
Yatangiye ageza ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi amakuru ku byerekeranye n’imanza zimuwe zivuye mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, ari zo: Urubanza rw’ubujurire rwa Karadžić na Mladić n’urubanza rwa Stanišić na Simatović rurimo gusubirwamo bundi bushya.
Amategeko agenga ifungwa ya IRMCT yatangiye kubahirizwa kandi hatanzwe Amabwiriza yerekeranye n’iryo fungwa
Uyu munsi, tariki ya 5 Ukuboza 2018, hatangiye kubahirizwa Amategeko agenga ifungwa yemejwe na Theodor Meron, Perezida wa IRMCT. Ayo Mategeko yashyiriweho abantu bategereje kuburanishwa n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) mu rw’iremezo cyangwa mu bujurire, cyangwa bafunze ku itegeko rya IRMCT (Amategeko agenga ifungwa).
IRMCT yakiriye, Arusha, irushanwa rya 18 ryerekeranye n’Amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara rihuza Afurika yose buri mwaka, ritegurwa na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix-Rouge
Porokireri mu butumwa bw’akazi i Kigali
IRMCT yakiriye, ku ncuro ya kabiri, umunsi wo kumurika ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga ikorera Arusha
Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2018, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ku bufatanye n’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu, Ikigo Nyafurika cy’Amategeko Mpuzamahanga, Ibiro by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bishinzwe ubujyanama mu byerekeranye na ruswa, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’inzego ziwugize, Umuryango Ushinzwe Ubuzima w’Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati n’iy’Amajyepfo, Ikigo cy’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo cyigisha iby’imicungire y’abakozi n’umutungo n’Ikigo Nyafurika cy’Amaposita, rwakir
IRMCT yifatanije n’abanyeshuri mu kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye
Uyu munsi, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwifatanije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye ku cyicaro cy’ishami ryarwo rikorera Arusha maze ruha ikaze abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga anyuranye ari Arusha. Uyu mwaka, insanganyamatsiko mu kwizihiza uwo munsi ni “ugukorera hamwe mu kurwanya ibyuka bihumanya (Greening the blue)” kandi yibanda ku ngamba Umuryango w’Abibumbye wiyemeje gufata zo kugabanya imyanda no gushishikariza abantu kurengera ibidukikije mu buryo burambye.
Perezida Meron yagejeje raporo y’umwaka ya gatandatu ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye
Ejo, Perezida Theodor Meron yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumye (Inteko) raporo y’umwaka ya gatandatu y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), agaragaza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi IRMCT yakoze mu mirimo yayo muri uyu mwaka urangiye.