Amategeko agenga ifungwa ya IRMCT yatangiye kubahirizwa kandi hatanzwe Amabwiriza yerekeranye n’iryo fungwa

A cell at the United Nations Detention Unit in The Hague.
A cell at the United Nations Detention Unit in The Hague.

Uyu munsi, tariki ya 5 Ukuboza 2018, hatangiye kubahirizwa Amategeko agenga ifungwa yemejwe na Theodor Meron, Perezida wa IRMCT. Ayo Mategeko yashyiriweho abantu bategereje kuburanishwa n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) mu rw’iremezo cyangwa mu bujurire, cyangwa bafunze ku itegeko rya IRMCT (Amategeko agenga ifungwa).

IRMCT yakiriye, ku ncuro ya kabiri, umunsi wo kumurika ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga ikorera Arusha

Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2018, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ku bufatanye n’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu, Ikigo Nyafurika cy’Amategeko Mpuzamahanga, Ibiro by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bishinzwe ubujyanama mu byerekeranye na ruswa, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’inzego ziwugize, Umuryango Ushinzwe Ubuzima w’Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati n’iy’Amajyepfo, Ikigo cy’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo cyigisha iby’imicungire y’abakozi n’umutungo n’Ikigo Nyafurika cy’Amaposita, rwakir

IRMCT yifatanije n’abanyeshuri mu kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye

Mechanism Registrar Olufemi Elias and students from various international schools in Arusha.
Mechanism Registrar Olufemi Elias and students from various international schools in Arusha.

Uyu munsi, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwifatanije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye ku cyicaro cy’ishami ryarwo rikorera Arusha maze ruha ikaze abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga anyuranye ari Arusha. Uyu mwaka, insanganyamatsiko mu kwizihiza uwo munsi ni “ugukorera hamwe mu kurwanya ibyuka bihumanya (Greening the blue)” kandi yibanda ku ngamba Umuryango w’Abibumbye wiyemeje gufata zo kugabanya imyanda no gushishikariza abantu kurengera ibidukikije mu buryo burambye.  

Perezida Meron yagejeje raporo y’umwaka ya gatandatu ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Ejo, Perezida Theodor Meron yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumye (Inteko) raporo y’umwaka ya gatandatu y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), agaragaza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi IRMCT yakoze mu mirimo yayo muri uyu mwaka urangiye.

Itangazo ry’Ibiro bya Porokireri ku ifatwa ry’Abaregwa batanu ryabereye mu Rwanda

Ku itariki ya 3 Nzeri 2018, abayobozi b’u Rwanda bashyize mu bikorwa inyandiko zo gufata zatanzwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha maze bata muri yombi Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli. Abo bantu baregwa, uko ari batanu, bazoherezwa ku cyicaro cy’Ishami rya IRMCT rikorera Arusha muri Tanzaniya.

Ibyatangajwe na Perezida wa IRMCT nyuma y’uko Umucamanza Akay atongewe indi manda

Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Ku itariki ya 29 Kamena 2018, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongeye guha manda y’imyaka ibiri Abacamanza bose, uretse Umucamanza Aydin Sefa Akay wo mu gihugu cya Turukiya, bari kuri risite y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) basabaga kongerwa indi manda.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongeye kugena Umucamanza Theodor Meron kuba Perezida wa IRMCT, agena Umucamanza Carmel Agius nk’umusimbura we kandi yongera manda z’Abacamanza ba IRMCT

Umucamanza Carmel Agius
Umucamanza Carmel Agius

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongereye manda Umucamanza Theodor Meron ku mwanya wa Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ikaba itangira ku itariki ya 1 Nyakanga 2018 ikazarangira ku itariki ya 18 Mutarama 2019. Umucamanza Carmel Agius yagizwe Perezida wa IRMCT, manda ye ikazatangira ku itariki ya 19 Mutarama 2019 ikarangira ku itariki ya 30 Kamena 2020.