Abacamanza

IRMCT ifite risiti y’abacamanza bigenga 25 bazakorera amashami yombi ya IRMCT nk’uko biteganywa na Sitati. Ku itariki ya 20 Ukuboza 2011, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye abacamanza 25 bari kuri risiti yariho abakandida benshi yatanzwe n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi nyuma y’aho ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bimariye gutanga abakandida babyo.

Sitati ya IRMCT iteganya ko «abantu b’indakemwa mu mico no mu myifatire, barangwa no kutabogama no kuba inyangamugayo kandi bujuje ibya ngombwa bituma mu bihugu byabo bahabwa imirimo y’ubucamanza yo mu rwego rwo hejuru». By’umwihariko, hazirikanwa uburambe abo bacamanza bafite mu kazi ka TPIY cyangwa ka TPIR. Abakandida barenze babiri bakomoka mu gihugu kimwe ntibashobora kuba kuri risiti y’abacamanza.

Abacamanza baza ku cyicaro cy’ishami rya IRMCT igihe bakenewe gusa kandi bisabwe na Perezida. Iyo bishoboka kandi na Perezida abyemeje, bashobora gukorera ahandi hantu hatari ku byicaro by’amashami ya IRMCT.

Abacamanza ntibazahabwa imishahara cyangwa ibindi kubera gusa ko bari kuri risiti. Babihabwa ari uko bamaze gushyirwaho na Perezida kugira ngo bakore imirimo yabo muri IRMCT. Kuri buri rubanza rwose ruburanishwa na IRMCT cyangwa urwo yohereje mu kindi gihugu, uretse imanza zo gusuzugura Urukiko no gutanga ubuhamya bw’ikinyoma, Perezida ashyiraho abacamanza batatu mu bari kuri risiti akaba ari bo bagira Inteko y’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo. Mu bindi bihe byose, Perezida ashyiraho umucamanza umwe rukumbi akura mu bari kuri risiti kugira ngo aburanishe urubanza bireba mu rw’iremezo. Perezida ashyiraho inteko igizwe n’abacamanza batanu kugira ngo bumve ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo n’Inteko y’abacamanza batatu bo kumva ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’umucamanza umwe rukumbi mu rw’iremezo.

Abacamanza batorerwa manda y’imyaka ine kandi bashobora kongererwa manda n’Umunyamabanaga Mukuru amaze kubijyaho inama n’Abaperezida b’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi n’Inteko Rusange. Reba risiti iheruka igaragaza uko abacamanza bakurikirana mu cyubahiro hashingiwe ku Ngingo ya 22 y’Amategeko Agenga Imiburanishririze n’Itangwa ry’Ibimenyetso.