Perezida Gatti Santana yakiriye Bwana Jan van Zanen, Umuyobozi w’Umugi wa Lahe, ku ishami rya IRMCT ry’i Lahe
Uyu munsi, tariki ya 15 Nzeri, i Lahe, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yakiriye Bwana Jan van Zanen, Umuyobozi w’Umugi wa Lahe, ku ishami rya IRMCT ry’i Lahe. Mu muhango wo kwakira Bwana van Zanen, Perezida Gatti Santana yari kumwe n’Umucamanza Alphons Orie, ukomoka mu Buholandi, umaze igihe kirekire ari Umucamanza wa IRMCT.