Abayobozi ba IRMCT bari mu butumwa i Kigali mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994

Mu cyumweru cya mbere cya Mata 2024, Abayobozi bakuru b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”), ari bo Perezida Graciela Gatti Santana, Porokireri Serge Brammertz na Gerefiye Abubacarr M. Tambadou, bari mu ruzinduko muri Repubulika y’u Rwanda (Rwanda).

Umushinjacyaha Brammertz mu ruzinduko rw’akazi iKigali

Bwana Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ari mu ruzinduko rw’akazi iKigali mu Rwanda, kuva ku ya 30 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2024.

Intego y'uruzinduko rw'Umushinjacyaha Mukuru Brammertz ni ukugira ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru n’ibya tekiniki bijyanye n'imbaraga zikomeje gushirwaho kugira ngo ubutabera burusheho kugera ku bantu benshi bahohotewe n'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushinjacyaha Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi

Prosecutor Serge Brammertz
Prosecutor Serge Brammertz

Uyu munsi, Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi ku bijyanye n’ibikorwa by’ubushinjacyaha.

Porokireri Brammertz yatangiye atangariza aka Kanama ko ibiro by’umushinjacyaha byarangije umurimo w’ingenzi muri manda yawo ariwo gushinja ibyaha byagejejewe ku nkiko za ICTR na ICTY.

IRMCT ihaye ikaze Umucamanza mushya washyizwe ku irisite y’Abacamanza bayo

IRMCT ishimishijwe no gutangaza ko Bwana António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yashyize Umucamanza Lydia N. Mugambe Ssali, ukomoka mu Gihugu cy’u Bugande, ku irisite y’Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT). Umucamanza Mugambe yakoze imyaka myinshi mu rwego rw’ubucamanza rw’u Bugande, aho yabaye Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire/Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga no mu Rukiko Rukuru.

Umushinjacyaha Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi

Umushinjacyaha Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi
UN Photo/Evan Schneider

Uyu munsi, Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi ku bijyanye n’ibikorwa by’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha Mukuru Brammertz yibanze ku bikorwa biherutse kuba nyuma yo gutanga raporo yanditse ku ya 15 Gicurasi 2023.

Uwari warahunze ubutabera Fulgence Kayishema Yafashwe

Ejo mu gicamunsi, Fulgence Kayishema – umwe mu bantu bashakishwaga cyane kubera ibyaha bya Jenoside – yarafashwe muri Paarl, South Africa mu gikorwa abashinzwe gukurikirana abahunze ubutabera mu biro bya Porokireri wa IRMCT bakoranye n’inzego zibishinzwe muri Afurika yËpfo

Kayishema araregwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bw’Abatutsi bagera kuri 2000 harimo abagore, abana  n’abantu bakuze kuri Kiriziya ya Nyange muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Yari yarahunze ubutabera kuva muri 2001.

Kunamira Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya

IRMCT iri mu kababaro kubera urupfu rw’Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya, ukomoka mu gihugu cy’u Bugande, wapfuye ku itariki ya 5 Mutarama 2023.

Bisabwe n’umuryango we, umurambo w’Umucamanza Ibanda-Nahamya uzashyirwa ku ishami rya IRMCT ry’i Lahe ku wa Kane, tariki ya 12 Mutarama 2023 hagati ya saa tanu na saa munani z’amanywa kugira ngo asezerweho bwa nyuma.

Umuhango wo gushyingura Umucamanza Ibanda-Nahamya uzaba nyuma mu gihugu akomokamo cy’u Bugande.