Perezida Gatti Santana, yakiriwe na Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzaniya

Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yakiriwe na Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya (Tanzaniya) mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu i Dar es Salaam. Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan yari kumwe na Nyakubahwa Ambasaderi Liberata Mulamula, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba na Dogiteri Damas D. Ndumbaro, Minisitiri Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yagize Umunyamerikakazi Anne McAuliffe deGuzman Umucamanza wa IRMCT

Umucamanza Margaret Anne deGuzman
Umucamanza Margaret Anne deGuzman

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yashyize Umucamanza Margaret Anne McAuliffe deGuzman, ukomoka muri Reta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku irisite y’Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), guhera ku itariki ya 22 Ukuboza 2021.

Perezida Gatti Santana yabonanye na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Uyu munsi, ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, i New York, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye na Perezida w’Imirimo y’inama ya 77 y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, Nyakubahwa Ambasaderi Csaba Kőrösi ukomoka mu gihugu cya Hongiriya.

Ubushinjacyaha bwatangiye iburanisha mu mizi mu rubanza rwa Félicien Kabuga

Uyu munsi Ubushinjacyaha bw’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) bwafunguye urubanza rwa Félicien Kabuga mu mizi. Kabuga akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, gushishikariza no gukangurira rubanda gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi no gutoteza, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ku byerekeye itangira ry'uru rubanza, Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yatanze itangazo rikurikira:

 

Biteganyijwe ko iburanisha ry’Urubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga rizatangira ku matariki ya 29 na 30 Nzeri 2022 no ku ya 5 na 6 Nzeri 2022: Kwandika abantu bifuza gukurikirana iburanisha ku Ishami rya IRMCT ry’Arusha byatangiye

Kwandika abantu bifuza gukurikirana itangwa ry’imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso hamwe n’itangira ry’itangwa ry’ibimenyetso, mu Rubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga, babireba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ku Ishami ry’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ry’Arusha (IRMCT) byatangiye.  

Perezida Gatti Santana yakiriye Bwana Jan van Zanen, Umuyobozi w’Umugi wa Lahe, ku ishami rya IRMCT ry’i Lahe

Uyu munsi, tariki ya 15 Nzeri, i Lahe, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT),  yakiriye Bwana Jan van Zanen, Umuyobozi w’Umugi wa Lahe,  ku ishami rya IRMCT ry’i Lahe. Mu muhango wo kwakira Bwana van Zanen, Perezida Gatti Santana yari kumwe n’Umucamanza Alphons Orie, ukomoka mu  Buholandi, umaze igihe kirekire ari Umucamanza wa IRMCT.

Iburanisha ry’Urubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga mu rw’iremezo rizatangira ku wa Kane, tariki ya 29 Nzeri 2022, ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe

Biteganyijwe ko kuwa Kane no ku wa Gatanu, tariki ya 29 n’iya 30 Nzeri 2022, saa yine za mu gitondo (CEST) / saa tanu za mu gitondo (EAT), mu cyumba cy’iburanisha cy’Ishami ry’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ry’i Lahe, hazatangwa imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso, mu Rubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga.