Félicien Kabuga washakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga yatawe muri yombi uyu munsi

Ibiro bya Porokireri
Arusha, Lahe
Félicien Kabuga
Félicien Kabuga

Uyu munsi, Félicien Kabuga – umwe mu bantu bashakishwaga cyane kw’isi akaba anakekwa kuba yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994-yatawe muri yombi i Paris mu Bufaransa n’inzego z’Ubufaransa biturutse ku iperereza izo nzego zakoze zifatanyije n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha Serge Brammertz yavuze ibikurikira kuri iri tabwa muri yombi:

Gufatwa kwa Kabuga uyu munsi ni urwibutso yuko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubiryozwa, na nyuma y’imyaka makumyabiri n’itandatu.

Tugomba kubanza gutekereza ku bazize n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Kubunganira mw’izina ryabo ni icyubahiro cy’umwuga ku biro byanjye byose.

Mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga, ifatwa rya Kabuga ryerekana ko dushobora gutsinda mugihe dufite ubufatanye mpuzamahanga. Iki gikorwa kigaragaza ubwitange budasubirwaho bw’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, kashyizeho uburyo bwo gukomeza gukurikirana ibyo mu Rwanda ndetse n’icyahoze cyitwa Yugosilaviya.

Ndashaka gushimira cyane Ubufaransa n’inzego zabwo zishinzwe kubahiriza amategeko, cyane cyane ibiro bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu, Jenoside n’ibyaha by’intambara ndetse n’ibiro by’umushinjacyaha Mukuru wo mu rukiko rukuru rw’iParis. Iri fatwa ntiryari gushoboka iyo hatabaho ubufatanye nubuhanga bwabo budasanzwe.

Ni ngombwa kandi gushimira abandi bafatanyabikorwa benshi batanze umusanzu wabo w’ingirakamaro, harimo inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse n’ubushinjacyaha bw’uRwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Otirishiya, Luxembourg, Ubusuwisi, Amerika, EUROPOL na INTERPOL. Iri fatwa ryerekana ibisubizo byiza bishobora kugerwaho binyuze mu bufatanye mu kubahiriza amategeko no mu bucamanza.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka abagize ibiro byanjye basuye urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama mu Rwanda mu rwego rwo guha icyubahiro abahohotewe no gushimangira ibyo twiyemeje mu butabera. Ifatwa ry'uyu munsi ryerekana imbaraga z'ubushake bwacu.

Kabuga yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda mu mwaka wa 1997 ku byaha birindwi bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nyuma yo gukurikiza amategeko y’Ubufaransa arebana n’ifatwa bene iri, biteganyijwe ko Kabuga yimurirwa mu maboko y’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, aho azaburanishwa.

Igipolisi cy’Ubufaransa cyafashe Kabuga mu gikorwa kitoroshye, cyaranzwe no gusaka icyarimwe ahantu henshi.

Ifishi y’amakuru ku rubanza