Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongeye kugena Umucamanza Theodor Meron kuba Perezida wa IRMCT, agena Umucamanza Carmel Agius nk’umusimbura we kandi yongera manda z’Abacamanza ba IRMCT

Umucamanza Carmel Agius
Umucamanza Carmel Agius

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongereye manda Umucamanza Theodor Meron ku mwanya wa Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ikaba itangira ku itariki ya 1 Nyakanga 2018 ikazarangira ku itariki ya 18 Mutarama 2019. Umucamanza Carmel Agius yagizwe Perezida wa IRMCT, manda ye ikazatangira ku itariki ya 19 Mutarama 2019 ikarangira ku itariki ya 30 Kamena 2020.

‘Haranira Gutera Imbere’: MICT yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2018

Students participating in the events marking the International Women's Day 2018 at the Mechanism's Arusha branch
Students participating in the events marking the International Women's Day 2018 at the Mechanism's Arusha branch

Uyu munsi Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu bikorwa binyuranye byabereye ku ishami ryarwo riri Arusha. Mu kuzirikana insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Haranira Gutera Imbere’, MICT yifatanyije n’amahanga mu kwizihiza uburenganzira bw’abagore, uburinganire n’ubutabera, hibandwa ku ikurikirana mu nkiko ry’ibikorwa by’urugomo n’ihohotera bishingiye ku gitsina byibasira abagore mu bihe by’intambara.

Intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba zasuye MICT

Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2018, intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) zasuye ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha
Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2018, intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) zasuye ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha

Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2018, intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) zasuye ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha. Izo ntumwa zo ku rwego rwo hejuru, zigizwe n’Abacamanza n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru b’urwo Rukiko, zari ziyobowe na Perezida warwo, Nyakubaha Umucamanza Jérôme Traoré.

Iburanisha ry’urubanza rwa Šešelj mu bujurire riteganyijwe ku itariki ya 13 Ukuboza 2017

Vojislav Šešelj
Vojislav Šešelj

Iburanisha ry’urubanza rwa Vojislav Šešelj mu bujurire rizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 13 Ukuboza 2017, saa saba z’amanywa, nk’uko biteganyijwe mu itegeko rishyiraho ingengabihe y’iburanisha ryatanzwe n’Urugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT).

MICT yizihije hamwe n’abanyeshuri Umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye

Students and teachers from international schools in Arusha take part in the MICT event marking the UN Day on 24 October
Students and teachers from international schools in Arusha take part in the MICT event marking the UN Day on 24 October

Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) ejo rwizihije Umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye ku Ishami ryarwo riri Arusha aho ryahaye ikaze ku biro byaryo abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yose ari mu mugi w’Arusha no mu nkengero zawo, hagamijwe kubakangurira ibikorwa byarwo n’inshingano z’Umuryango w’Abibumbye.

Mechanism and Other International Organisations Based in Arusha Welcome the Public to the Arusha International Organisations Open Day

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2017, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) n’indi miryango mpuzamahanga cyangwa iy’uturere ikorera Arusha, ari yo Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu (ACHPR), Ikigo Nyafurika cy’Amategeko Mpuzamahanga, Ibiro by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bishinzwe ubujyanama ku bijyanye na ruswa, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’inzego ziwugize, Umuryango Ushinzwe ubuzima w’Afurika y’uburasirazuba, iyo hagati n’iy’amajyeppfo (ECSA), Ikigo cy’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyefo kigisha iby’imicungire y’abakozi n’umutun