Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashyize Bwana Abubacarr Marie Tambadou ku mwanya wa Gerefiye wa IRMCT

Mechanism
Arusha, Lahe
Mr. Abubacarr Marie Tambadou
Mr. Abubacarr Marie Tambadou

Uyu munsi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko yashyize Bwana Abubacarr Marie Tambadou w’Umunyagambiya ku mwanya wa Gerefiye mushya w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, akaba ashyizwe kuri uwo mwanya kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2020.

Bwana Tambadou azasimbura kuri uwo mwanya Umunyanijeriya Olufemi Elias wari Gerefiye kuva muri Mutarama 2017. Umunyamabanga Mukuru yashimiye Bwana Elias kubera "ubwitange yagaragaje mu kazi yakoreye Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha n’ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga".

Bwana Tambadou yabaye Intumwa Nkuru ya Reta na Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Gambiya kuva muri Gashyantare 2017, aho yabaye ku isonga ry’amavugururwa y’ingenzi mu byerekeranye n’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera. Mbere yaho, Tambadou yabaye Umujyanama wihariye wa Porokireri wa IRMCT kuva mu mwaka wa 2012 kugera mu wa 2017, aho yagize uruhare mu byakozwe kugira ngo ishami rya IRMCT ry’Arusha n’irya Lahe bitangire gukora. Mbere yaho yabaye Umushinjacyaha mu manza mu rw’iremezo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kuva mu mwaka wa 2003 kugera mu wa 2008 aba n’Umunyamategeko mu ikipe ya Porokireri mu manza z’ubujurire muri TPIR kuva mu mwaka wa 2008 kugera mu wa 2012.

Mu mwaka wa 2018, Umuryango w’ubufatanye bw’ibihugu by’Abayisilamu wamutoreye kuba Perezida wa Komite y’abaminisitiri, idahoraho, isuzuma ibyerekeranye no kuryoza ibyaha abantu kubera ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu bikorerwa Abarohinja. Mu mwaka wa 2019, Bwana Tambadou yatorewe kuba Perezida wa Komite idasanzwe y’impuguke y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe ubutabera n’ibibazo byerekeranye n’amategeko. Bwana Tambadou kandi ni umwe mu bagize Itsinda ryo ku rwego rwo hejuru risuzuma ibyerekeranye n’ubutabera buhabwa abagore, ryashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bw’abagore, Umuryango Mpuzamahanga w’Amategeko y’Iterambere n’Ihuriro ry’imiryango iharanira ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’amajyambere arambye zerekeranye n’amahoro, ubutabera n’ukudaheza.

Perezida Agius yishimiye ishyirwaho rya Bwana Tambadou. Yagize ati: "Sinshidikanya ko ubuhanga n’ubunararibonye bihambaye biranga Bwana Tambadou bizamufasha cyane mu nshingano ze nshya nka Gerefiye. Niteguye gukorana na we bya hafi nka mugenzi wanjye n’Umuyobozi Mukuru muri iki gihe IRMCT ikomeza guhangana n’inzitizi ziterwa n’icyorezo cya Koronavirusi, no kurangiza neza ishingano zayo z’ingenzi mu buryo bunoze bwose bushoboka".

Perezida Agius yashimye kandi "ubwitange Bwana Elias yagaragaje hamwe n’uruhare yagize mu bikorwa binyuranye bya IRMCT muri iyi myaka itatu n’igice ishize, harimo no kuba yaraharaniye uburinganire hagati y’ibitsina" maze amwifuriza amahirwe menshi muri gahunda ze mu gihe kiri imbere.

Porokireri Brammertz yunze mu rya Perezida yishimira ishyirwaho rya Bwana Tambadou. Yagie ati: "Muri iki gihe cy’ingenzi muri manda ya IRMCT, cyane cyane nyuma y’ifatwa rya Félicien Kabuga, ni ngombwa ko Abashinjacyaha, Abacamanza n’Abavoka bunganira abaregwa bahabwa inkunga bakeneye ku buryo bwuzuye. Jyewe n’Ibiro nyoboye ntidushidikanya ko Bwana Tambadou, umenyereye kuburana imanza ku rwego mpuzamahanga, azafasha Ibiro bya Gerefiye gukomeza gukora neza mu gihe kiri imbere kandi agakoranira hafi n’abandi Bayobozi bakuru babiri".