MICT yifatanyije n’abandi kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994

The Registrar of the Mechanism Elias Olufemi (right) joins (on his right) the East African Community (EAC) Deputy Secretary General of Finance and Administration Jesca Eriyo; the Guest of Honour and Regional Commissioner of Arusha Mrisho Gambo; and the Rwanda High Commissioner to Tanzania Eugene Kayihura in a memorial service, in remembrance of the victims of the Rwanda genocide. The event took place at the head office of the (EAC) in Arusha.
The Registrar of the Mechanism Elias Olufemi (right) joins (on his right) the East African Community (EAC) Deputy Secretary General of Finance and Administration Jesca Eriyo; the Guest of Honour and Regional Commissioner of Arusha Mrisho Gambo; and the Rwanda High Commissioner to Tanzania Eugene Kayihura in a memorial service, in remembrance of the victims of the Rwanda genocide. The event took place at the head office of the (EAC) in Arusha.

Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) uyu munsi rwitabiriye umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 23 jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kiri Arusha, Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya.

MICT yakiriye abafasha b’abacamanza bo mu bucamanza bwa Tanzaniya

Abayobozi ba MICT bari kumwe n’intumwa zo mu bucamanza bwa Tanzaniya ku biro bya MICT, Ishami ry’Arusha
Abayobozi ba MICT bari kumwe n’intumwa zo mu bucamanza bwa Tanzaniya ku biro bya MICT, Ishami ry’Arusha

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe 2017, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT” cyangwa “Urwego”) rwakiriye, ku biro by’Ishami ryayo ry’Arusha, itsinda ry’abafasha b’abacamanza bo mu bucamanza bwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Urwo ruzinduko rwakozwe mu rwego rwa gahunda y’amahugurwa y’iminsi itatu yerekeranye no gutegura inyandiko no gukora ubushakashatsi mu by’amategeko, umuryango utegamiye kuri Reta witwa JEYAX Development and Training ukaba warafashije muri iyo gahunda.

Gerefiye Elias yashoje ubutumwa bw’akazi yarimo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba

Gerefiye Elias (hagati) ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi i Kigali
Gerefiye Elias (hagati) ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi i Kigali

Ku wa Kane, tariki ya 2 Werurwe 2017, Olufemi Elias, Gerefiye w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”), yashoje ubutumwa bw’akazi yagiriye muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba. Muri urwo ruzinduko, Elias yabonanye n’abayobozi ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya (“Tanzaniya”), aba Repubulika y’u Rwanda (“Rwanda”), aba Repubulika ya Senegali (“Senegal”) n’aba Repubulika ya Ghana (“Ghana”).

Perezida Meron yagejeje ijambo ku Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi kandi ahamagarira irekurwa ry’Umucamanza Aydin Sefa Akay ufunze

Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Perezida w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”), Umucamanza Theodor Meron, uyu munsi yagejeje ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinze Amahoro ku Isi raporo nshya ku mirimo ya MICT kandi ahamagarira irekurwa ry’Umucamanza Aydin Sefa Akay ufungiye muri Turukiya.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashyize Bwana Olufemi Elias ku mwanya wa Gerefiye w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga

Bwana Olufemi Elias
Bwana Olufemi Elias

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, ejo yatangaje ko ashyize Bwana Olufemi Elias, w’Umunyanijeriya, ku mwanya wa Gerefiye w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”), akazatangira imirimo ye ku itariki ya 1 Mutarama 2017.

Gutumira itangazamakuru mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga iri Arusha

Itangazamakuru ritumiwe mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”) iri Arusha muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya. Perezida wa MICT, Umucamanza Theodor Meron, Porokireri Serge Brammertz, na Gerefiye John Hocking, bazifatanya muri uwo muhango n’abayobozi bakomeye ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya nk’igihugu gicumbikiye MICT, aba Repubulika y’u Rwanda, ab’Umuryango w’Abibumbye n’abadiporomate.