Perezida Meron yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi raporo ku bikorwa bya MICT

Perezida
Arusha, The Hague
Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Perezida w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT), Umucamanza Theodor Meron, uyu munsi yagejeje ijambo ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi kugira ngo ayigezeho raporo ku mirimo yakozwe na MICT mu mezi atandatu ashize.

Mu ijambo rye, Perezida Meron yashimangiye ko MICT “ikomeza gukora neza cyane umurimo wayo wo kuburanisha imanza kandi rero ikomeje kubona imirimo yerekeranye n’imanza igenda yiyongera”. Kuri iyo ngingo, Perezida yavuze ko MICT yatanze ibyemezo n’amategeko byose hamwe 146 mu mezi atanu ya mbere y’umwaka wa 2017. Ibyemezo byinshi muri byo byafashwe mu rubanza rwa Stanišić na Simatović, urubanza rwa mbere MICT igiye kuburanisha kuva mu rw’iremezo, rwitezwe gutangira ku itariki ya 13 Kamena 2017. Perezida yavuze kandi ko itangwa ry’imyanzuro mu bujurire mu rubanza rwa Karadžić na Šešelj ryarangiye kandi ko imyiteguro yo kuburanisha izo manza mu bujurire irimo kwihutishwa.

Perezida Meron yashimangiye kandi ko imirimo myinshi ya MICT yerekeye imanza irebana n’ibibazo byinshi binyuranye bitandukanye n’imanza z’ingenzi, birimo ibirego byo gusuzugura Urukiko, ibyifuzo bisaba gusubirishamo urubanza runaka n’ibyifuzo bisaba gufungurwa mbere y’uko igihe cyose cy’igifungo kirangira. Abacamanza ba MICT basuzuma kandi kenshi ibyifuzo by’inkiko zo mu bihugu bisaba guhindura ingamba zashyiriweho kubungabunga umutekano [w’abatangabuhamya] no kugera ku bimenyetso cyangwa ku makuru by’ibanga. Kuri iyi ngingo, Perezida yavuze ko ku byemezo n’amategeko 366 byatanzwe kuva hagati muri Gicurasi 2016 kugera hagati muri Gicurasi uyu mwaka, 164 cyangwa hafi 45% muri byo byari byerekeranye n’ibyifuzo bisaba guhindura ingamba zo kurinda umutekano [w’abatangabuhamya] n’ibindi byifuzo bisaba kubona amakuru y’ibanga. Bene ibyo bibazo akenshi bisuzumwa n’umucamanza umwe rukumbi ukorera ahantu hatari ku cyicaro cya MICT.

Perezida Meron yibukije ko iburanisha ry’urubanza rwa Ngirabatware rikidindijwe n’uko Umucamanza Aydin Sefa Akay akomeje gufungwa n’abategetsi ba Turukiya n’ubwo Umuryango w’Abibumbye wemeje mu Ukwakira 2016 ubudahangarwa bw’Umucamanza Akay bwo mu rwego rwa diporomasi. Perezida yashimangiye ko icyo kibazo kibangamira uburyo Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yateganyije bwo gutuma abacamanza bakorera ahandi hantu hatari ku byicaro bya MICT kandi, mu buryo bukomeye kurushaho, kikanamunga ihame ry’ubwigenge bw’ubutabera. Yibutsa Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ukuntu Turukiya yanze kubahiriza itegeko rya MICT riyisaba guhagarika ibikorwa byose byo gukurikirana Umucamanza Akay mu butabera no kumufungura, Perezida yahamagariye Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi “gufata ingamba za ngombwa zakenerwa kugira ngo iki kibazo kidasanzwe gikemurwe mu buryo buboneye”.

Perezida Meron yamenyesheje kandi Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko MICT iherutse gusinyana na Guverinoma ya Benin amasezerano yahinduwe ku irangiza ry’ibihano. Byongeye kandi, Perezida Meron yavuze ko MICT na Guverinoma ya Senegali bigeze mu cyiciro cya nyuma cyo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Senegali cyo kwakira abagororwa umunani muri gereza yavuguruye ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu gusoza, Perezida Meron yahamagariye ibihugu bigize Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi kutemera ko inzitizi zo mu rwego rw’imibanire y’amahanga zimunga ibintu by’ingirakamaro byagezweho n’Umuryango w’Abibumbye n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi mu gushimangira ubutegetsi bugendera ku mategeko no gukora ku buryo abakora ibyaha barushaho kubiryozwa hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.