MICT irizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurage ubitse mu buryo bw’amajwi n'amashusho

Mechanism
Arusha, Lahe
Ishami rya MICT rishinzwe Ubushyinguranyandiko

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'umurage w'ibimenyetso bigizwe n'amajwi n'amashusho, uyu munsi Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rwashyize ahagaragara videwo yitwa “Gusigasira amateka uko agenda abaho: Umusogongero ku nyandiko zishyinguwe zigizwe n'amajwi n'amashusho z'Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga” mu ndimi z’igifaransa, ikibosiniya/igikorowate/igiseribe n'ikinyarwanda.

Iyo videwo ntangamakuru itanga incamake y’ibimenyetso byihariye kandi binyuranye byakusanyijwe, bigizwe n'amajwi n'amashusho kandi biri mu bushyinguranyandiko bwa MICT. Ibyo bimenyetso byakomotse mu mirimo y'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) ubu bikaba biri mu maboko ya MICT. Iyo videwo yerekana kandi amakuru asobanura uko rubanda ibasha kubona ibyo bimenyetso bishyinguwe ndetse n’izindi nyandiko.

Kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'umurage w'ibimenyetso bigizwe n'amajwi n'amashusho byemejwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) mu mwaka wa 2005 mu rwego rwo gukangurira abantu akamaro ko gusigasira umurage ubitse mu buryo bw’amajwi n'amashusho no kugira ngo uzakomeze kujya ubonwa n'ababishaka igihe kirekire, ndetse no mu rwego rwo kumurika ibikorwa by'imiryango igira uruhare mu kubungabunga, gusigasira, no gukora ku buryo inyandiko zigizwe n'amajwi n'amashusho zibasha kuboneka ku muntu wese ubishaka.

Mu rwego rw'inshingano zayo, MICT ishinzwe gusigasira ubushyinguranyandiko bwa ICTR, ICTY na MICT ikurikije ibigenderwaho bihanitse byo mu rwego mpuzamahanga, no gukora ku buryo rubanda izakomeza kubasha kugera kuri izo nyandiko zishyinguye no mu bihe bizaza.