Itangazo rihamagarira ababyifuza gusaba gushyirwa kuri risite y’Abavoka bagenerwa abaregwa cyangwa abakekwaho icyaha

Ibiro bya Gerefiye
Arusha, Lahe
IRMCT blue banner

Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”) rukeneye abakandida bujuje ibisabwa kugira ngo bashyirwe kuri risite y’abavoka bashobora kugenwa ngo bunganire abakekwaho icyaha cyangwa abaregwa badashobora kwihembera avoka, hashingiwe ku Ngingo ya 43 y’Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’ibimenyetso (“Amategeko”). MICT irifuza, cyane cyane, abakandida biteguye gukora kandi bemerewe gushyirwaho nk’“Abavoka b’agateganyo” kugira ngo bunganire ukekwaho icyaha cyangwa uregwa, hashingiwe ku Ngingo ya 43(C) y’Amategeko (“Risite y’abavoka b’agateganyo”).

MICT irashishikariza kwiyandikisha, by’umwihariko, abakandida batuye ahantu umuntu ashyize mu gaciro yabona ko atari kure y’Ishami ryayo ry’Arusha muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya.

Avoka wujuje ibisabwa kandi usaba gushyirwa kuri risite iteganywa mu Ngingo ya 43, agomba kuba yujuje ibyangombwa biteganywa n’Ingingo ya 42 n’iya 43 z’Amategeko kandi agomba no kugeza ku Biro bya Gerefiye wa MICT ifishe yo gusaba gushyirwa kuri iyo risite yujujwe uko biteganywa.

Ifishe yo gusaba gushyirwa kuri risite, amakuru yuzuye ku byangombwa bisabwa, uko ubusabe bukorwa cyangwa se ibindi bibazo ibyo ari byo byose byerekeranye n’ubwunganizi, biboneka ku rubuga rwa MICT: irmct.org/defence. Abavoka bakeneye amakuru y’inyongera n’amabwiriza yerekeranye n’uburyo ubwo busabe bukorwa, bashobora gushyikirana n’Ibiro bishinzwe ubufasha mu by’amategeko n’ibyerekeranye n’ubwunganizi kuri iyi imeyiri: MICTDefence@un.org.