Uyu munsi hasohotse videwo yiswe “Muri MICT”
Uyu munsi, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rwasohoye videwo ngufi ntangamakuru yiswe “Muri MICT”. Iyo videwo ivuga muri make ku ishyirwaho rya MICT, manda n’imirimo byayo.
MICT, nk’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) N’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, yahawe manda yo gukora imirimo inyuranye yasigiwe n’izo Nkiko zombi no kurangiza imirimo yerekeye imanza zaburanishijwe na TPIR na TPIY. Videwo yiswe “Muri MICT” isobanura imiterere ya zimwe mu nshingano n’ibikorwa by’ingenzi bya MICT.
Iyo videwo iboneka mu cyongereza, mu gifaransa, ikibosiniya/igikorowate/igiseribe n’ikinyarwanda kandi isohowe mu rwego rw’ibikorwa MICT irimo gukora hagamijwe kurushaho kumenyekanisha inshingano n’akazi byayo.