Ibiro bya Porokireri byibutse abakorewe jenoside yo mu Rwanda

Ibiro bya Porokireri
Arusha
Serge Brammertz, Porokireri wa MICT, na Richard Muhumuza, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, Kigali, Rwanda, muri Mata 2016.
Serge Brammertz, Porokireri wa MICT, na Richard Muhumuza, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, Kigali, Rwanda, muri Mata 2016.

Mu gihe uyu munsi isi yose ibaye ihagaritse ibyo yakoraga ngo yibuke kandi yunamire abazize jenoside yo mu Rwanda ku ncuro ya 23, Ibiro bya Porokireri (OTP) w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) bitewe agahinda n’ibyabaye kandi byifatanyije n’abakorewe ibyaha, abarokotse n’abanyarwanda bose.

Mu minsi 100 gusa, inzirakarengane zibarirwa mu bihumbi amagana zishwe zizira ubusa, ziragaragurwa, zisambanywa ku gahato kandi zihunga amago yazo. Ayo marorerwa yagenzurwaga na Reta yashakaga kurimbura abaturage bayo. Abakoze ibyo byaha, bagombaga kurengera abantu ariko aho kubikora bagaba ibitero kandi bagirira nabi abantu bashoboraga kwibasirwa kurusha abandi.

Kwibuka no kubahiriza abakorewe ibyaha ntibirebana gusa n’ibihe byahise, ahubwo bigomba gukorwa n’ubu no mu bihe bizaza. Uyu munsi, guhakana jenoside, mu buryo ubwo ari bwo bwose, bigomba kurwanywa no kwamaganwa. Abantu bakeneye kwigishwa byihutirwa ku byerekeranye n’akaga gashobora guterwa n’ingengabitekerezo z’ivangura, z’amacakubiri n’inzangano zishobora kuvamo jenoside.

Mu bihe by’ubu n’ibizaza, ni na ngombwa ko hakomeza kubaho ubutabera kuri jenoside yo mu Rwanda. Abantu bose bakekwaho uburyozwacyaha nka gatozi ku byaha bakoze mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda bagomba gukurikiranwa bakaburanishwa mu buryo buboneye. N’ubwo Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwahamije icyaha abantu 61, barimo abayobozi ba poritike n’aba gisirikare bo mu nzego zo hejuru, hari abantu umunani bagishakishwa na TPIR na MICT batarafatwa. Abategetsi bo mu Rwanda na bo barashakisha abandi bantu babarirwa mu magana.

Ubu inshingano y’Ibiro bya Porokireri wa MICT ni ukugeza abo bantu umunani batarafatwa imbere y’ubutabera, ari nako bishyigikira ibikorwa bya bagenzi bacu bo mu Rwanda byo kumenya aho abandi bantu, bakekwaho jenoside batarafatwa, baherereye.

Asobanura ukuntu ari ingenzi gushakisha abantu umunani basigaye batarafatwa na MICT, uyu munsi Porokireri Serge Brammertz yagize ati:

Ibiro byanjye byiyemeje gushakisha, gufata no gushyikiriza ubutabera abo bantu batarafatwa. Felicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana n’abandi batarafatwa bagomba kugezwa mu rukiko bakaburanishwa kubera ibyaha bakoze. Igihe cyose abo bantu batarafatwa, abakorewe ibyaha n’abarokotse bazaba batarahabwa ubutabera bifuza kandi bakwiriye.

Hari inzitizi zikomeye. Mpamagariye ibihugu byose byo muri aka karere n’amahanga gushyigikira, mu buryo bwuzuye, ibikorwa byacu no gutanga ubufasha bwose bukenewe. Nishimiye by’umwihariko inkunga ikomeye n’ubufatanye bwuzuye by’abategetsi b’u Rwanda. Dukoreye hamwe, abo bantu batarafatwa ntibabona aho bihisha ndetse  bafungirwa n’amayira ku hantu hose bakura ubufasha.