Perezida Agius yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, ku byerekeranye n’aho imirimo ya IRMCT igeze

Perezida
Arusha, Lahe
Perezida Agius yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, ku byerekeranye n’aho imirimo ya IRMCT igeze
Perezida Carmel Agius | © UN Photo/Loey Felipe

Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), uyu munsi yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye Raporo ya 19 y’imirimo ya IRMCT.

Mu ikubitiro, Perezida Agius yatanze ibitekerezo ku Cyemezo cya 2529 Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yafashe imaze gusuzuma ku ncuro ya gatatu imirimo ya IRMCT; Icyemezo IRMCT ifata nk’igikoresho kiyifasha gusuzuma imikorere yayo. IRMCT ihora izirikana icyo Cyemezo, ikora iyo bwabaga ngo yubahirize ibyifuzo by’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi bigikubiyemo. Muri urwo rwego, Perezida yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi intambwe ikomeye yatewe mu gihe kirebwa n’iyi raporo, avuga ko byinshi mu bisabwa mu Cyemezo cya 2529 (2020) byagezweho.

Perezida Agius yashimangiye ko imanza eshatu zikurikira, zari ziteganyijwe kurangiza kuburanishwa muri Kamena uyu mwaka, zasomewe igihe cyari giteganyijwe: urubanza rwa Mladić mu bujurire n’imanza zaburanishijwe mu rw’iremezo, ari zo urwa Stanišić na Simatović n’urwa Nzabonimpa na bagenzi be rwerekeranye no gusuzugura Urukiko. Yavuze ko ibi byatewe n’umuhate waranze Abacamanza ba IRMCT, abakozi n’abagize amakipe y’Ubwunganizi biyemeje kurenga inzitizi zashoboraga kubangamira izo manza. Perezida yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko, bitewe n’umusaruro mwiza wagezweho mu gihe cy’icyorezo, IRMCT yinjiye mu kindi cyiciro cy’imirimo yayo. Umurimo nyamukuru wa IRMCT, ni ukuvuga imanza zikiburanishwa, ubu ugizwe gusa n’ubujurire ku manza zavuzwe haruguru n’urubanza rwa Kabuga mu rw’iremezo.

Ku byerekeranye n’ibyo IRMCT ikomeza gukora igamije kunoza imicungire iboneye kandi irangwa n’umucyo, Perezida Agius yavuze ku kazi gakomeye kakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inama zisigaye zatanzwe n’Ibiro bya Serivise z’igenzura ry’imbere mu Muryango w’Abibumbye (OIOS), by’umwihariko intambwe zatewe mu guhuriza hamwe ibitekerezo bishingiye ku ngamba z’inzego eshatu zigize IRMCT, ku byerekeranye n’uko imirimo myinshi ya IRMCT isigaye izakorwa mu gihe kiri imbere.

Perezida Agius yakomeje amenyesha Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi impinduka ikomeye iheruka kugerwaho mu kibazo cyari kimaze igihe kirekire cyerekeranye n’abantu bagizwe abere cyangwa bafunguwe, bari bagicumbikiwe Arusha, mu nzu irindiwe umutekano. Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021, Repubulika ya Nijeri n’Umuryango w’Abibumbye byasinye amasezerano y’ingenzi yo kwimurira abo bantu bose uko ari icyenda muri Nijeri. Aya masezerano yamaze gushyirwa mu bikorwa ku byerekeranye n’abantu umunani muri abo icyenda areba. Perezida yashimiye byimazeyo Abubacarr Tambadou, Gerefiye wa IRMCT, kubera umurava udasanzwe yashyizeho kugira ngo icyo gikorwa kigerweho, anashimira Repubulika ya Nijeri, iyoboye iyi Nama muri iki gihe, kubera “inkunga yayo ndashyikirwa no kuba yariyemeje mu buryo bugaragara guharanira ubutabera mpuzamahanga”.

Mu kurangiza, ku byerekeranye no kuba Amareta agomba gukomeza gufatanya na IRMCT, Perezida yongeye guhamagarira Repubulika ya Seribiya kuzuza inshingano zayo mu rwego mpuzamahanga maze igafata Petar Jojić na Vjerica Radeta, ikabashyikiriza IRMCT.

Perezida Agius yasoje ijambo rye ashimangira ko IRMCT yiyemeje “kugamburuza ibi bihe bikomeye turimo ikomeza kugaragaza umusaruro mwiza” kandi avuga ko nta gushidikanya ko [IRMCT] “yiyemeje rwose gukora ibishoboka byose kugira ngo isoze manda yayo neza cyane”.