Perezida Agius yabonanye na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumye

Perezida
New York
Umucamanza Carmel Agius n'Ambasaderi Abdulla Shahid
Umucamanza Carmel Agius n'Ambasaderi Abdulla Shahid

Uyu munsi, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye na Nyakubahwa Ambasaderi Abdulla Shahid wo muri Repubulika ya Maldives, Perezida w’Inama ya 76 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Agius yatangiye ashima Perezida Shahid kuba aherutse gutorerwa kuba Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kandi amwifuriza kuzatunganya neza inshingano ze muri iyi manda. Nyuma, Perezida Agius yasobanuriye Nyakubahwa Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibikorwa n’inshingano zihutirwa, bya IRMCT, muri iki gihe, harimo n’ukuntu ibyerekeranye n’imanza byifashe ku Mashami yayo yombi. Perezida Agius yashimangiye ko, vuba aha, IRMCT yenda gusoza imanza irimo kuburanisha, nyuma yo guca, mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, imanza eshatu zinjiye mu mateka. Bityo rero, ubu IRMCT isigaje imanza nke zo mu bujurire hamwe n’urubanza rumwe rurimo gutegurwa ngo rutangire kuburanishwa mu rw’iremezo.

Perezida Agius yakomeje agaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye na IRMCT, by’umwihariko ku byerekeranye no gufata abantu batandatu, batorotse ubutabera, barezwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. Byongeye kandi, mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu na IRMCT, Perezida Agius yavuze ko ahangayikishijwe cyane no kuba Repubulika ya Seribiya itarujuje inshingano mpuzamahanga zayo ngo yubahirize inzandiko mpuzamahanga zo gufata abantu babiri baregwa kwivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya. Yagaragaje kandi ukuntu, iyo kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kitubahirije ibyo cyiyemeje biteganywa n’Itegeko Shingiro ry’uwo Muryango, bishobora kugira ingaruka ku ihame ryo kugendera ku mategeko ku rwego mpuzamahanga, muri rusange.

Mu gusoza, Perezida Agius yishimiye icyerekezo cya Perezida Shahid cyo kuba “Perezida utanga icyizere”, avuga ko na we basangiye icyo cyerekezo kandi ko, mu by’ukuri, IRMCT ari icyitegererezo cyerekana ukuntu icyerekezo gishobora kugerwaho, iyo ibihugu bifatanyije hagamijwe kugera ku ntego imwe.

Perezida Shahid yahaye Perezida Agius ikaze maze amushimira akazi IRMCT ikora n’ibyo yagezeho mu bihe bigoye yanyuzemo, harimo n’icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi muri iki gihe.

Perezida Agius ari i New York, aho ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021, azageza ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye Raporo ngarukamwaka ya cyenda ya IRMCT.