Uwashakishwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Protais Mpiranya byemejwe ko yapfuye

Ibiro bya Porokireri
Arusha, Lahe
Protais Mpiranya
Protais Mpiranya

Ibiro by’umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) uyu munsi biremeza urupfu rwa Protais Mpiranya, akaba ari uwa nyuma mu bo kwisonga bashakishwaga bari barakorewe impapuro zibirego n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda (ICTR), unavugwa kuba yari umuyobozi mukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ubu hasigaye abantu batanu gusa batorotse ubutabera batarafatwa bagishakishwa na IRMCT.

Ku byerekeye iri tangazo ry’uyu munsi, Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT Serge Brammertz yagize ati:

Kumenya amakuru nyakuri y’uwashakishwaga wa nyuma ukomeye -Protais Mpiranya- ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo gukomeza guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ku bahitanywe n’ibyaha bye, Mpiranya yari uwashakishwaga wari uteye ubwoba kandi wari uzwi nk’uwayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yarabaye mubuyobozi bw’umutwe wa FDLR. Kwemeza urupfu rwe bitanga ihumure n’ubumenyi bw’uko adashobora kwongera guteza izindi ngaruka.

Ibyavuye muri iri perereza kandi birahamya uburyo Umuryango w’Abibumbye ukomeje kudacogora mu gushakisha abakorewe impapuro z’ibirego zirebana n’ibyaha bikomeye cyane. Mu myaka hafi mirongo itatu Jenoside ibaye, ibiro byanjye bikomeje gushakisha abatorotse ubutabera batarafatwa no gukurikirana imanza zacu zisigaye, nk’urubanza rwa Felicien Kabuga, ari nako dufatanya n’inzego z’ubushinjacyaha z’u Rwanda n’ahandi.

Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa bacu ku ruhare runini bagize. Leta y’u Rwanda ikomeje kuba kw’isonga mubadushigikiye kandi yagize uruhare rukomeye muri iri perereza. Abashinzwe umutekano n’abashinjacyaha kuva mu bihugu nk’uBubiligi, Ubufaransa, Ubuholandi, Espagne, Ubwongereza, Amerika, Zimbabwe n’ahandi batanze ubufasha. Ibiro byanjye kandi birifuza gushimira by’umwihariko umusanzu w’ ibimenyetso bishingiye ku bumenyi byatanzwe n’ikigo cyo mu Buholande gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Netherlands Forensic Institute), akaba ari cyo cyakoze isuzuma rya DNA ku bisigazwa bya Mpiranya.

Nk’uwari ukuriye umutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Mpiranya yakorewe impapuro z’ibirego na ICTR muri 2000, zinashirwa muruhame muri uwo mwaka. Yashinjwaga ibirego umunani bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’ intambara. By’umwihariko, yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru batari intagondwa igihe Jenoside yatangiraga barimo Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, Perezida w’urukiko rurinda ubusugire bw’itegekonshinga, Minisitiri w’ubuhinzi na minisitiri w’itangazamakuru. Yashinjwaga kandi ubwicanyi bw’abasirikare icumi b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihe.

Nyuma y’iperereza rigoye kandi rikomeye, ibiro by’umushinjacyaha bwa IRMCT biremeza ko Mpiranya yapfuye ku itariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe. Nyuma yo gutangaza ibirego bya ICTR bimushinja, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera z'umwaka wa 2002, ari naho yabaga kugeza apfuye. Kuba Mpiranya yari ahari muri Zimbabwe, n’urupfu rwe rwabaye nyuma, byahishwe nkana n'umuryango we ndetse na bagenzi be kugeza ubu. Mushobora gusanga incamake y'ibisubizo by'iperereza ryakozwe n’ibiro by’umushinjacyaha wa IRMCT, rigaragaza ibintu byinshi by'ingenzi, kumugereka.

Ibiro by’umushinjacyaha wa IRMCT bizashyikiriza icyifuzo abacamanza ba IRMCT mu gihe gikwiye cyo kurangiza urubanza rwa Mpiranya.