Umushinjacyaha wa IRMCT aratangaza ko abantu bose bahunze ubutabera bw'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’uRwanda (ICTR) bamaze gufatwa cyangwa kumenyekana aho baherereye.
Ibiro by'Ubushinjacyaha by’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha uyu munsi biratangaza ko byashoboye kumenya amakuru yerekeranye n’abantu bose bahunze ubutabera bari barashiriweho impapuro zo kubafata n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’uRwanda (ICTR) ku byaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ibiro by'Ubushinjacyaha byanzuye ko abatorotse ubutabera babiri ba nyuma - Ryandikayo na Charles Sikubwabo - bapfuye.