Umucamanza Gatti Santana yagizwe Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha

Mechanism
Arusha, Lahe
Judge Graciela Gatti Santana
Judge Graciela Gatti Santana

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashyizeho Umucamanza Graciela Gatti Santana, ukomoka muri Uruguay, nka Perezida mushya w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT). Afite manda y’imyaka ibiri izatangira kubarwa uhereye ku itariki ya 1 Nyakanga 2022.

Umucamanza Gatti Santana amaze imyaka irenga 10 ari Umucamanza wa IRMCT. Muri urwo rwego, yagiye ahabwa inshingano muri IRMCT mu mirimo inyuranye yerekeranye n’ubucamanza irimo uwo kuba Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire mu rubanza rwa Karadžić no kuba Umucamanza mu Rugereko rwa Mbere rw’Iremezo mu rubanza rwa Kabuga rurimo kuburanishwa. Kuva mu mwaka wa 2016, agira uruhare rugaragara nk’umwe mu bagize Komite ya IRMCT ishinzwe Amategeko y’urwo Rwego.

Uretse kuba ari Umucamanza wa IRMCT, Gatti Santana azanye, mu mwanya agiyemo nka Perezida, ubunararibonye bwagutse nk’umuntu wabaye umucamanza ukomeye, umunyamategeko n’umuporofeseri muri Uruguay. Nyuma yo kujya mu rwego rw’ubutabera mu mwaka wa 1992, yakoze mu nkiko zinyuranye mu gihugu cye aho yabaye Umucamanza uburanisha imanza nshinjabyaha mu Rukiko rw’ifasi ya VII, Umucamanza mu Rukiko rw’ifasi ya I ushinzwe kuburanisha ibyaha biteguwe bihuriweho, akaba yarabaye n’Umucamanza ushinzwe ubujurire mu manza mbonezamubano mu Rukiko rw’ifasi ya IV. Muri Gashyantare 2016, Gatti Santana yagizwe Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire mu manza nshinjabyaha. Kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu wa 2017, Umucanza Gatti Santana yagize kandi uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amategeko mashya agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha muri Uruguay, naho kuva muri Werurwe 2021, aba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abacamanza muri Uruguay. Yakoze muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane w’Amerika kandi yigisha muri Kaminuza ya Montevideo, iya Empresa no mu Ishuri ryigisha ibyerekeranye n’ubutabera muri Uruguay.

Umucamanza Gatti Santana ni we mugore wa mbere ugizwe Perezida wa IRMCT, akaba asimbuye Umucamanza Carmel Agius, ukomoka muri Malta, wari Perezida wa IRMCT kuva muri Mutarama 2019. Akimara gutangira imirimo ye mishya, Umucamanza Gatti Santana yashimiye byimazeyo Umucamanza Agius kubera ibikorwa by’indashyikirwa byaranze manda ye nka Perezida wa IRMCT, cyane cyane kubera intambwe igaragara IRMCT yateye mu gihe cy’ubuyobozi bwe.