Prezida Gatti Santana yasoje urugendo rw’akazi rwa mbere yagiriraga mu Rwanda

Perezida
Arusha
Prezida Gatti Santana yasoje urugendo rw’akazi rwa mbere yagiriraga mu Rwanda

Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yasoje uruzinduko rw’akazi rwa mbere yagiriraga muri Repubulika y’u Rwanda (Rwanda).

Mu rugendo rwe rwamaze iminsi ine, Perezida Gatti Santana yabonanye n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru muri Guverinoma y’u Rwanda, barimo Nyakubahwa Dogiteri Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Reta, Nyakubahwa Dogiteri Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Yanaboneyeho kandi umwanya wo kujya kuramutsa Nyakubahwa Dogiteri Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Perezida Gatti Santana yanakoranye inama na Nyakubahwa Marie Thérèse Mukamulisa, Perezida Wungirije w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, na Nyakubahwa François Regis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire. Yagiranye kandi ibiganiro by’ingirakamaro na Bwana Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, n’ikipe ye.

Mu biganiro yagiranye n’Abayobozi bo mu Rwanda, Perezida Gatti Santana yabamenyesheje ibyerekeranye n’imirimo yihutirwa kurusha iyindi IRMCT irimo gukora ubu, maze ashimira u Rwanda kuba rwariyemeje kwibanda kuri gahunda y’ubwiyunge, kurwanya abahakana jenoside no gukomeza guha icyubahiro abahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Mu bindi bintu by’ingenzi byaganiriweho mu manama atandukanye, harimo urubanza rwa Félicien Kabuga ruburanishwa na IRMCT, imiterere y’irangizwa ry’ibihano magingo aya, n’ibyerekeranye n’imanza Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwohereje mu nkiko z’ibihugu birimo n’u Rwanda. Perezida Gatti Santana yashimiye u Rwanda kubera inkunga ihoraho rutera IRMCT n’iyo rwateye TPIR yayibanjirije maze ashimangira akamaro k’imikoranire ya hafi iri hagati ya IRMCT na Guverinoma y’u Rwanda. Muri urwo rwego, Perezida yashimangiye ko agiye kongera ingufu mu mikoranire no guhana amakuru mu mucyo na Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Uretse gahunda yerekeranye n’ayo manama y’akazi, Perezida Gatti Santana yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, urwa Ntarama, urwa Nyamata n’urwa Nyanza-Kicukiro, mu rwego rwo kunamira abahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yo mu mwaka wa 1994. Yabonanye kandi aganira na Bwana Egide Nkuranga, Perezida wa IBUKA, n’abahagarariye imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. 

Mu gusoza, Perezida Gatti Santana yabonanye n’abakozi ba IRMCT bo mu biro by’i Kigali maze bamugezaho ibyerekeranye n’imirimo yihariye ikorwa n’ibyo biro.

Perezida Gatti Santana yatangiye inshingano ze nka Perezida wa IRMCT ku itariki ya 1 Nyakanga 2022.