Gerefiye Abubacarr M. Tambadou yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda

Gerefiye
Arusha
Gerefiye Abubacarr M. Tambadou yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda

Uyu munsi, Abubacarr M. Tambadou, Gerefiye w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”), yasoje uruzinduko rw’akazi yakoreye muri Repubulika y’u Rwanda kuva ku itariki ya 2 kugera ku ya 4 Gicurasi 2023.

Mu rruzinduko rwe rwabaye mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Gerefiye Tambadou yatangiye asura urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi, kugira ngo yunamire abazize jenoside yakorewe Abatutsi. Yagiranye kandi inama n’abayobozi bakuru bo mu nzego za LetaMuri urwo ruzinduko, Gerefiye yanagiranye ikiganiro n’abafatanyabikorwa, ku Biro bya IRMCT by’i Kigali, bitanyuze mu nzira bisanzwe bikorwamo.

Gerefiye Tambadou yunamiye abazize jenoside anafata mu mugongo abayirokotse, ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza anabonana n’abahagarariye IBUKA, impuzamashyirahamwe ihuriwemo n’amashyirahamwe y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho yamaze umwanya ari kumwe n’abarokotse jenoside, abatega amatwi yumva impungenge zabo, cyane cyane ku byerekeranye no gufasha rubanda kugera ku bikorwa bya IRMCT.

Muri izo nama, Gerefiye yatanze amakuru mashya yerekeranye n’aho urubanza rwa Félicien Kabuga rugeze n’ibindi bibazo byerekeranye n’imanza. Yavuze ku bibazo byerekeranye n’imirimo IRMCT ikomeza gukora, nk’irangizwa ry’ibihano, kurinda umutekano w’abatangabuhamya n’uw’abantu bakorewe ibyaha n’imicungire y’ubushyinguranyandiko, no ku zindi ngingo zireba impande zombi, harimo n’ibintu ubufatanye bwazibandaho mu gihe kiri imbere. Yanavuze ku ngamba zigamije gutuma ibikorwa bya IRMCT birushaho kugera kuri rubanda.

Ku itariki ya 1 Nyakanga 2022 ni bwo António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yongeye gushyiraho Tambadou kugira ngo akomeze kuba Gerefiye wa IRMCT.