Ubushinjacyaha bwatangiye iburanisha mu mizi mu rubanza rwa Félicien Kabuga

Porokireri
Lahe
Ubushinjacyaha bwatangiye iburanisha mu mizi mu rubanza rwa Félicien Kabuga

Uyu munsi Ubushinjacyaha bw’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) bwafunguye urubanza rwa Félicien Kabuga mu mizi. Kabuga akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, gushishikariza no gukangurira rubanda gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi no gutoteza, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ku byerekeye itangira ry'uru rubanza, Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yatanze itangazo rikurikira:

 

Uyu munsi, abahohotewe n’ibyaha bya Kabuga, n’abaturage bose bo mu Rwanda, bagomba kuba ku isonga mu bitekerezo byacu. Bategereje imyaka makumyabiri n'umunani kugirango habeho ubutabera. Ibiro byanjye byiyemeje kubaza Kabuga mu izina ryabo.

Kabuga yari mu bantu bashakishwaga cyane ku isi mu gihe kirenga imyaka makumyabiri. Ibikorwa by’ ibiro byanjye byo kumushakisha no kumuta muri yombi muri Gicurasi 2020 byari intambwe ya mbere. Mu mezi make ari imbere, tuzashyira ahagaragara ibimenyetso by'ibyaha bye, imbere y’urukiko na rubanda muri rusange.

Uru rubanza ruzaba n'umwanya wo kongera kwibutsa isi akaga gakomeye k’ingengabitekerezo ya jenoside no gukwizakwiza urwango. Kabuga yagize uruhare runini mu guteza urwango ku Batutsi, gutesha agaciro inzirakarengane no gutuma habaho jenoside. Niba dushaka gukumira izindi jenoside, twese tugomba kuba maso mu kwirinda iri shishikariza. Imvugo yanga amoko, igihugu, ubwoko ndetse n’amadini ntabwo bigoye kuyimenya - igikenewe ni ubushake bwo kuyihagarika hakiri kare.

 

Mw’ijambo ritangiza iburanisha mu mizi, Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ingingo z'ingenzi z'urubanza rwa Kabuga. Bumaze kwibutsa ko nta mpaka zishobora kubaho ko mu 1994 habaye ubukangurambaga bw’ubwicanyi bugamije kurimbura abaturage b’Abatutsi b’u Rwanda, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kabuga yagize nkana uruhare rukomeye muri ibyo byaha mu buryo bubiri: ubwa mbere mu gushyiraho no gukoresha Radio Television Libre des Mille Collines (RTLM), n'ubwa kabiri aribwo guha amafaranga, guha intwaro no gutera inkunga Interahamwe.

Nkuko Ubushinjacyaha bwabivuze, izo zari impande ebyiri z'igiceri kimwe: “RTLM yari imashini ya propaganda yashishikarizaga ikanatera urwango rwarangiriye mu ihohoterwa ry’Abatutsi; noneho n'Interahamwe zumvaga ubutumwa bwa RTLM ziritoza, zitwaza intwaro ziteguye gushyira ubu butumwa mu bikorwa.”

Mbere ya jenoside, Kabuga yari umwe mu bantu bari bakize kandi bakomeye mu Rwanda, akaba yari n’inshuti ya hafi ya Perezida Juvenal Habyarimana, umugore we Agathe Kanziga n'agatsiko k’ akazu kayoboraga uRwanda. N'ubwo yari afite amateka yoroheje cyane kandi akaba atarize amashuri ahambaye, Kabuga yakoze ubucuruzi ku rwego ruhambaye, hanyuma abukoresha kugira ngo yubake umubano n’abayobozi ba politiki, ingabo n’abandi bacuruzi hirya no hino mu Rwanda.

Igihe amashyaka menshi yatangiraga ndetse n’intambara ya FPR yatangiye mu ntangiriro ya za 1990, habayeho amacakubiri imbere mu buyobozi bw’u Rwanda, hagati y’abiyemeje gukomeza ubutegetsi bw’Abahutu gusa, n’abashyigikiraga amahoro n’ibitekerezo bitandukanye. Kabuga yakoresheje ubutunzi bwe no kuba yaravugaga rikijyana kugira ngo ashyigikire ingengabitekerezo ya ‘Hutu pawa’ n’amagambo yangishaga rubanda Abatutsi.

Kabuga hamwe n’izindi ntagondwa z’Abahutu, yateguye ishyirwaho rya RTLM kugirango ikwirakwize ingengabitekerezo ya jenoside. Yatanze amafaranga y'ibikoresho bikenewe, abona imirongo yo gutangaza amakuru, ategura inkunga y'inguzanyo, yandikisha RTLM kandi aranayiyobora binyuze muri Comite d'Initiative, ari rwo rwego rw’ ubuyobozi bwa RTLM rukumbi rwari ruhari. RTLM, n'ubutumwa bwayo bwo kurwanya Abatutsi – yagize abayikurikira benshi vuba cyane imaze gutangira gukora itangazamakuru ryayo rya mbere muri Nyakanga 1993. Igihe Minisiteri y'Itangazamakuru yagerageje gufunga RTLM kubera gukwizakwiza urwango, Kabuga yavugiye iyo radio kuburyo yakomeje gukora nta nkomyi.

Jenoside itangiye ku ya 7 Mata 1994, RTLM yari hose, isakaza ibiganiro amasaha 24 kuri 24 ku buryo yarenze Radio Rwanda nka radiyo yumvwaga na benshi. Ibiganiro bya RTLM byahamagariye Abanyarwanda "gutsemba Abatutsi ku isi" no "kubazimiza burundu". RTLM yategetse kandi Interahamwe gutera abantu runaka, inashishikariza cyane cyane abagore b'abatutsi gufatwa ku ngufu hanyuma bakicwa.

Usibye kuba yaragize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, Kabuga nanone yateye inkunga itaziguye umutwe w’ Interahamwe, waje kuba umwe mu yagize uruhare runini muri jenoside. Yabahaye inkunga, agura kandi akwirakwiza intwaro, ategura imyitozo hanyuma ku giti cye awushishikariza ubwicanyi. Kabuga yabanje gushyigikira Interahamwe mu turere twa Muhima na Kimironko ya Kigali, hanyuma ava muri Kigali yerekeza i Gisenyi hagati muri Mata 1994. I Gisenyi, Kabuga yari ku isonga mu bikorwa byo guharanira ko intwaro ziboneka, amafaranga atabura, ubwikorezi ndetse no gutera inkunga Interahamwe kugirango itsembabwoko rikomeze. Amaherezo Kabuga yahunze Gisenyi n'u Rwanda nyuma ya jenoside irangiye muri Nyakanga 1994.

Nkuko Ubushinjacyaha bwabivuze mu gusoza, ibimenyetso bizerekana “ko Félicien Kabuga, biciye mu myemerere y’intagondwa, yagize uruhare runini mu guteza ibyo byaha ndetse n’akababaro ndengakamere kabaye hose mu Rwanda muri 1994.”