Perezida Gatti Santana yabonanye na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida
Arusha, Lahe
Perezida Gatti Santana yabonanye na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Uyu munsi, ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, i New York, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye na Perezida w’Imirimo y’inama ya 77 y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, Nyakubahwa Ambasaderi Csaba Kőrösi ukomoka mu gihugu cya Hongiriya.

Perezida Gatti Santana yabwiye Perezida Kőrösi ko yishimiye ko yatorewe kuba Perezida w’Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, amushimira ubwitange bumuranga ku birebana n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu no guteza imbere ubufatanye, imikorere irambye n’ubumenyi. Perezida Gatti Santana yaboneyeho umwanya wo kumubwira imirimo ashyize imbere muri manda ye nka Perezida wa IRMCT n’uko azibanda ku isozwa ry’imirimo ya IRMCT. Muri uru rwego, yamusobanuriye muri make intambwe nini IRMCT imaze gutera, cyane cyane ku byerekeranye n’imanza iburanisha. Perezida Gatti Santana yagarutse ku itangira ry’iburanisha ry’Urubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga, no ku iburanisha mu bujurire ry’Urubanza Porokireri aburana na Stanišić na Simatović biteganyijwe ko rizarangira mu mpera za Kamena 2023. Yasobanuye ko izi Manza zombi ari zo manza za nyuma zizaburanishwa na IRMCT kubera ko byitezwe ko abandi bantu bane bagishakishwa, barezwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, bazaburanishirizwa mu Rwanda.

Perezida Gatti Santana yakomeje ashimangira ko ubufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye n’inkunga yabyo mu nzego z’ingenzi z’imirimo ya IRMCT ari ngombwa cyane, nko mu byerekeranye no kubahiriza irangizwa ry’ibihano, gushaka ibihugu byakwakira abantu bagizwe abere hamwe n’abafunguwe, ibirebana n’imanza zo gusuzugura Urukiko, ndetse n’ibijyanye n’ingengo y’imari ya IRMCT. 

Mu gusoza, Perezida Gatti Santana yagaragaje impungenge zikomeye aterwa no kuba ibikorwa by’abantu bahakana n’abapfobya jenoside ndetse n’abashimagiza abantu bahamwe n’ibyaha by’intambara bigenda byiyongera mu duce twinshi ku isi maze avuga ko ari ngombwa kurwanya ibyo bikorwa.

Ku ruhande rwe, Perezida Kőrösi yashimiye Perezida Gatti Santana kubera ayo makuru arambuye yamugejejeho. Yavuze ko azirikana ibibazo IRMCT ifite muri iki gihe, birimo ibyerekeranye n’ubufatanye bukenewe maze avuga, muri rusange, no ku byerekeranye n’ubutabera mpuzamahanga n’ihame ry’uko abantu bagomba kubazwa no kuryozwa ibikorwa byabo.

Perezida Gatti Santana ari i New York, aho biteganyijwe ko azageza ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye Raporo ngarukamwaka ya cumi ya IRMCT, ku itariki ya 19 Ukwakira 2022. Kuva yatangira imirimo ye ku itariki ya 1 Nyakanga 2022, ubu ni bwo butumwa bw’akazi bwa mbere agiyemo ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye.