Kunamira Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya

Mechanism
Arusha, Lahe
Judge Elizabeth Ibanda-Nahamya

IRMCT iri mu kababaro kubera urupfu rw’Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya, ukomoka mu gihugu cy’u Bugande, wapfuye ku itariki ya 5 Mutarama 2023.

Bisabwe n’umuryango we, umurambo w’Umucamanza Ibanda-Nahamya uzashyirwa ku ishami rya IRMCT ry’i Lahe ku wa Kane, tariki ya 12 Mutarama 2023 hagati ya saa tanu na saa munani z’amanywa kugira ngo asezerweho bwa nyuma.

Umuhango wo gushyingura Umucamanza Ibanda-Nahamya uzaba nyuma mu gihugu akomokamo cy’u Bugande.

Abantu bifuza gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera basabwe kwiyandikisha bohereza imeyiri kuri mict-external-relations@un.org bitarenze ku wa Gatatu, tariki ya 11 Mutarama, saa cyenda z’amanywa.

Kuva ku wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama kugera ku wa Gatatu, tariki ya 18 Mutarama 2023, ku mashami ya IRMCT i Lahe n’Arusha hateganyijwe ibitabo abantu bashobora kwandikamo ubutumwa bw’akababaro. Ubutumwa bw’akababaro bushobora kandi kohererezwa umuryango w’Umucamanza Ibanda-Nahamya kuri iyi imeyiri: nahamyak@gmail.com.