Perezida Gatti Santana yabonanye na Bwana António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye

Perezida
New York
Perezida Gatti Santana yabonanye na Bwana António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye
Perezida Gatti Santana yabonanye na Bwana António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. UN Photo/Manuel Elías

Uyu munsi, i New York, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye na Bwana António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Ni ubwa mbere abo bayobozi babonanye kuva Umucamanza Gatti Santana yatangira imirimo ye nka Perezida wa IRMCT, ku itariki ya 1 Nyakanga 2022.

Umunyamabanga Mukuru yatangiye aha ikaze Perezida Gatti-Santana, maze yongera gushimangira ko atazahwema gutera inkunga IRMCT mu mirimo n’inshingano by’ingirakamaro byayo.

Perezida Gatti Santana na we yashimiye Umunyamabanga Mukuru kubera icyizere yamugiriye amugira Perezida wa IRMCT. Yanamushimiye byimazeyo kubera ko adahwema gushyigikira IRMCT, anamubwira ibyo azashyira imbere muri manda ye nka Perezida wa IRMCT. Perezida Gatti Santana yakomeje  abwira Umunyamabanga Mukuru ibyagezweho ku byerekeranye n’imanza ziburanishwa na IRMCT, harimo n’urwa Félicien Kabuga, rurimo kuburanishwa.

Perezida yanasobanuriye Umunyamabanga Mukuru ibibazo binyuranye IRMCT ihura na byo, by’umwihariko ibyerekeranye n’irangizwa ry’ibihano n’ibirebana n’abantu umunani byemejwe ko ari abere, n’abandi bafunguwe maze bakimurirwa muri Niger. Mu gusoza, Perezida Gatti Santana yashimangiye ko umurage wa IRMCT ari ingenzi, anizeza Umunyamabanga Mukuru ko azaharanira ko intego z’ubutabera mpuzamahanga zigerwaho.

Perezida Gatti Santana ari i New York, aho biteganyijwe ko, ku itariki ya 12 Ukuboza 2022, azageza ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye Raporo ngarukamwaka ya 11 ya IRMCT.