IRMCT ibabajwe n’urupfu rw’Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya

Mechanism
Arusha, Lahe
Judge Elizabeth Ibanda-Nahamya

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rubabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’Umucamanza warwo Elizabeth Ibanda-Nahamya, ukomoka mu gihugu cy’u Bugande, wapfuye ku itariki ya 5 Mutarama 2023.

Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida wa IRMCT, yavuze ko “Umuryango w’abanyamategeko ku rwego mpuzamahanga ubuze Umucamanza ukomeye, w’umuhanga, witangaga ndetse agaharanira iyubahirizwa ry’amategeko mpanabyaha mpuzamahanga, uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara”. Ntiyari gusa impirimbanyi mu gukora ubuvugizi kugira ngo abagore bahabwe ubushobozi, ikintu cy’ingenzi cyane mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga, ahubwo yari n’umuntu uzi neza ko ari ngombwa gutoza no gufasha abifuzaga gutera ikirenge mu cye.”

Bakimara kumva inkuru y’urupfu rwe, Abacamanza bagenzi be bari kumwe mu Nteko y’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo iburanisha urubanza rwa Félicien Kabuga, bavuze ko “bababajwe n’urupfu rutunguranye rwa mugenzi wabo bemeraga cyane ndetse bakubaha kandi ko Urugereko ruzahora rwibuka umurava n’uruhare ntagereranywa Umucamanza Ibanda-Nahamya yagaragaje mu mirimo yarwo mu myaka irenga ibiri ishize”.

Ibanda-Nahamya yabaye Umucamanza wa IRMCT muri Werurwe 2018 kandi yagaragaje ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu manza zikomeye. Muri izo manza harimo urwa Ratko Mladić mu bujurire kandi yari n’umwe mu Bacamanza b’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo ruburanisha urubanza rwa Kabuga.

Mbere yo kuba Umucamanza wa IRMCT, Ibanda-Nahamya yari Umucamanza mu Ishami ry’Urukiko Rukuru rwa Uganda rishinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga. Yabaye kandi Umucamanza ndetse na Visi Perezida w’Urukiko rwihariye Rwashyiriweho Sierra Leone. Byongeye kandi, yakoze mu myanya ikomeye nk’Umukuru w’Agashami gashinzwe Ubwunganizi mu Rukiko Rwihariye Rwashyiriweho Sierra Leone n’Umuhuzabikorwa w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyirweho u Rwanda. Umucamanza Ibanda-Nahamya yatangiriye umwuga we w’inkomarume mu Bugande aho yakoze nk’umushakashatsi w’Inteko yari ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga muri icyo gihugu. Yabaye kandi umujyanama mu by’amategeko w’Ihuriro ry’abagore muri iyo nteko ndetse agira uruhare mu gutegura Itegeko Nshinga ry’u Bugande ryo mu mwaka wa 1995. Mu murage we harimo kuba yarayoboye imirimo yo gushinga umuryango utagengwa na reta urwanya ruswa witwa Transparency Uganda ndetse akanashinga ibiro by’abavoka bunganira, mu nkiko, abaturage badafite ubushobozi bwo kwihembera abavoka, by’umwihariko abagore n’abana.

Mu rwego rwo kunamira Umucamanza Ibanda-Nahamya, IRMCT yururukije, kugeza hagati, ibendera ry’Umuryango w’Abibumbye ku mashami yayo yombi, i Lahe n’Arusha. Kuva ku wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama kugera ku wa Gatatu, tariki ya 18 Mutarama 2023, ku mashami ya IRMCT i Lahe n’Arusha hateganyijwe ibitabo abantu bashobora kwandikamo ubutumwa bw’akababaro. Ubutumwa bw’akababaro bushobora kandi kohererezwa umuryango w’Umucamanza Ibanda-Nahamya kuri imeyiri: nahamyak[at]gmail.com.

Amakuru ku bindi bizakurikiraho azashyirwa ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT vuba bishoboka.