Porokireri Serge Brammertz Yafashe Ijambo imbere y’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (UNSC)

Uyu munsi, Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, Serge Brammertz, yafashe ijambo mu Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye ababwira ku birebana n’akazi k’Ibiro bya Porokireri (OTP).
Ku birebana na Kabuga Felesiyani ukiri muri gereza y’uru Rwego kuva ubwo urubanza rwe ruhagaritswe muri Kanama 2023, Porokireri yavuze ko Ibiro bya Porokireri bisanga iyo umunyarwanda aburanishijwe urubanza rwe rukarangira, aba akwiye gusubizwa mu Rwanda. Naho kubirebana na Kayishema Fulgence yavuze ko ababajwe no kuba nyuma y’imyaka ibiri afatiwe muri Afurika y’Epfo, na n’ubu atarashyirwa mu maboko y’Urukiko. Yahamagariye Afurika y’Epfo “kubahiriza no gushyira mu bikorwa inyandiko y’Urukiko itegeka Ifatwa rya Kayishema no kumushyikiriza mu maboko y’Urukiko. Bitabaye ibyo, hashingiwe ku Masezerano arebana n’Icyaha cya Jenoside, Afurika y’Epfo ikaba ifite inshingano yo kuburanisha Kayishema mu nkiko zayo”. Kubirebana n’izi manza zombi, Porokireri Brammertz yashimangiye ko ibyemezo bigomba gufatwa, agira ati: “Urwego rw’Urukiko nyobora rusanga ko igihe cyo gufata ibyemezo kigeze. Ntabwo bishoboka ko ibintu biguma uko biri ubu. Izi manza zigomba kurangizwa, zigasozwa zikagera ku ndunduro yazo.”
Ku birebana n’ibyo gusoza inshingano za ICTR na ICTY, Porokireri Brammertz yavuze ko Ibiro bya Porokireri bishyize imbaraga zabyo mu gutera inkunga inkiko z’ibihugu mu gukurikirana abakekwaho ibyaha, nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 28(3) ya Sitati y’uru Rwego. Mu mezi atandatu ashize yonyine OTP yakiriye ubusabe 117 bw’abafatanyabikorwa bo mu bihugu cumi na kimwe busaba ko OTP yabatera inkunga mu bijyanye n’ubumenyi bwayo mu rwego rwo gukora iperereza, gusesengura ndetse no mu rwego rw’amategeko mu kubashyigikira mu manza baburanisha imbere muri ibyo bihugu. Yagaragaje ingero eshatu z‘uburyo OTP yateye inkunga ababisabye mu mezi make ashize vubaha.
Urugero rwambere, rushingiye k’ubusabe bwa Guverinoma y’u Rwanda bufite ireme kandi butarikwirengagizwa burebana no gushakisha no kumenya aho abantu bakoze jenoside bagahunga igihugu barenga 1000 baba baherereye, OTP na ba porokireri bo mu Rwanda baherutse gufunga dosiye 65 z’abantu bahunze ubutabera. Yashimangiye ko OTP “izakomeza gushakisha no kumenya aho abahunze ubatebera baherereye, cyane cyane abafite imanza zashyizwe ku murongo w’imbere kubera uruhare runini abaziregwamo baryozwa mu byaha bakoze. Porokireri Mukuru kandi yadusabye kubatera inkunga kugirango iperereza ku bahunze ubutabera duherutse kumenya aho baherereye ryihutishwe.”
Urugero rwakabiri, OTP iherutse guha Porokireri Mukuru wa Boziniya na Herezegovina dosiye y’ipereraza yuzuye irebana n’abaregwa kuba barakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu mu cyahoze ari Yugosilaviya. Ikipe ihuriweho n’impande zombi izatangira gukora irindi perereza ryinyongera. Porokireri kandi yongeyeho ko itsinda ry’akazi ryashyizweho n’ibiro bye bihuriyeho n’butegetsi bwa Montenegro bukomeje gukora akazi gashimishije mw’iperereza bakora ku byaha bikomeye, birimo ibirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Urugero rwagatatu, Porokireri yavuze ko ubu hari imikoranire itagira amakemwa hagati ya OTP na Pariki y’Ubufaransa ishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, Umutwe w’igihugu cy’Ubwongereza Uyobora ibikorwa byo kurwanya iterabwoba n’Urwego rwo mu gihugu cy’Amerika rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Mu rwego rwo gusubiza ubusaba 29 bw’aba bafatanyabikorwa mu mezi atandatu ashize, OTP yabateye inkunga ifite agciro kanini ibasangiza ibimenyetso, ubumenyi, serivisi ndetse inabagira inama. Yongeyeho ko “binyuze muri ibi bikorwa n’ubundi bufatanye, turimo gukora ibishoboka byose ngo abakekwaho kuba barakoze ibyaha by’intambara na jenoside batazagira umutuzo n’amahoro mu bihugu basabyemo ubuhungiro kandi batabikwiye.”
Porokireri Brammertz yavuze ko uko bigaragara, ibihugu byo mu Muryango w’Abibumbye bizakomeza gukenera, no mu bihe bizaza, iyi nkunga baterwa na OTP. Yashimangiye ko ari ngombwa gukora ibishoboka byose ngo abakeneye iyi nkunga bakomeze kuyihabwa kuko ibi bizagira uruhare rukomeye mu gushobora kwimakaza umuco wo gutanga ubutabera no kuryoza ibyaha ababikoze.
Ku birebana n’inshingano zuru Rwego mu bihe biri imbere no kuba rwa kwikura imirimo yarwo rukayiha izindi nzego, Porokireri Brammertz yemeje ko OTP ishyigikiye ko bikwiye ko inshingano zayo zo gutera inkunga inkiko z’ibihugu za kwimurirwa mu rundi rwego rwo mu Muryango w’Abibumbye. Yasobanuye ko bikozwe muri ubu buryo, “ icyifuzo cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye ko uru Rwego rwasoza inshingano rwahawe cyaba cyubahirijwe, kandi n’ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye bigakomeza gushyikirizwa inkunga bikeneye.” Yakomeje asobanura ko ku byerekeye indi mirimo y’insigarira, OTP ishyigikiye ihame ko, aho bishoboka, inshingano zinyongera za kwimurirwa mu nkiko z’ibihugu.
Mu gusoza, Porokireri Brammertz yashimangiye ko OTP yiteguye guha Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi amakuru, mu gihe irimo gusuzuma no kwemeza uko imikorere y’uru Rwego yazaba iteye mu bihe biri imbere.