Abayobozi Bakuru ba IRMCT bagiranye ikiganiro n'abadiporomate, i Lahe

Mechanism
Lahe
Abayobozi Bakuru ba IRMCT bagiranye ikiganiro n'abadiporomate, i Lahe

Ejo, Abayobozi Bakuru b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) bagiranye ikiganiro n’abadiporomate bahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cy’u Buholandi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.

Muri icyo kiganiro cyitabiriwe n’abambasaderi n’abandi bahagarariye ibihugu byabo, bose hamwe bari 50, Perezida Graciela Gatti Santana, Porokireri Serge Brammertz na Gerefiye Abubacarr M. Tambadou batanze incamake n’amakuru mashya ku mirimo IRMCT irimo gukora ubu.

Abo Bayobozi Bakuru ba IRMCT, uko ari batatu, bashimangiye ko bashishikajwe no kurangiza imanza nke zisigaye mu buryo buboneye, bwihuse kandi bunoze, no gukora imirimo y'insigarira ikomeza mu buryo bukurikije icyerekezo cyashyizweho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi. Perezida Gatti Santana yagejeje ijambo kuri abo badiporomate ku byerekeranye n’ibintu by’ingenzi ashyize imbere muri manda ye nka Perezida wa IRMCT, harimo no guteganya impinduka zizabaho mu kazi ka IRMCT.

Porokireri Brammertz yavuze ibikorwa Ibiro ayoboye bikora mu rwego rwo gushakisha abantu bahunze ubutabera no gufasha inzego z’ubutabera z’ibihugu. Gerefiye Tambadou yagaragaje uburyo Ibiro bya Gerefiye byunganira imirimo ya IRMCT ndetse n’ibikorwa bikomeje gukorwa mu rwego rwo kurushaho korohereza abantu kugera  ku nyandiko zerekeranye n’imanza n’amakuru ari mu bushyinguranyandiko, bitari ibanga.

Abayobozi Bakuru ba IRMCT bashimiye kandi abahagarariye ibihugu byabo kubera inkunga badahwema gutera IRMCT kuva yashyirwaho, banabagaragariza inzego zinyuranye inkunga itangwa n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye igikenewemo. Muri izo nzego harimo gufasha kumenya aho abantu bahunze ubutabera bari no kubafata; kwimura abantu bakatiwe bagitegereje kwimurirwa mu bihugu birangirizwamo ibihano no, mu buryo bwa rusange, gufasha IRMCT kubona ibindi bihugu birangirizwamo ibihano. Icya nyuma, ni uguha IRMCT ingengo y’imari ihagije kugira ngo ibashe gukora neza imirimo yayo.

IRMCT izakomeza kujya igeza ku badiporomate bahagarariye ibihugu byabo, Arusha ndetse n’i Lahe, amakuru yerekeranye n’ibikorwa n’imirimo byayo.