Porokireri mu butumwa bw’akazi i Kigali

Ibiro bya Porokireri
Arusha
Porokireri Serge Brammertz
Porokireri Serge Brammertz

Serge Brammertz, Porokireri wa IRMCT, azaba ari mu butumwa bw’akazi i Kigali kuva ku itariki ya 15 kugera ku ya 16 Ugushyingo, mu rwego rwo gutegura raporo ye ageza ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Umuryango w’Abibumbye nyuma ya buri myaka ibiri.

Porokireri azabonana na Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera, n’abahagarariye Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru kugira ngo baganire ku byerekeranye no gushakisha abantu barezwe na TPIR basigaye batarafatwa, ku bufatanye hagati y’Abayobozi b’u Rwanda n’Ibiro bya Porokireri, ku rubanza Turinabo na bagenzi be baregwamo gusuzugura Urukiko no ku bindi bintu bifitiye akamaro izo mpande zizaba ziri mu biganiro.

Porokireri yitezwe kuzageza raporo ye ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 11 Ukuboza 2018.