IRMCT yifatanije n’abanyeshuri mu kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye

Mechanism
Arusha
Mechanism Registrar Olufemi Elias and students from various international schools in Arusha.
Mechanism Registrar Olufemi Elias and students from various international schools in Arusha.

Uyu munsi, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwifatanije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye ku cyicaro cy’ishami ryarwo rikorera Arusha maze ruha ikaze abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga anyuranye ari Arusha. Uyu mwaka, insanganyamatsiko mu kwizihiza uwo munsi ni “ugukorera hamwe mu kurwanya ibyuka bihumanya (Greening the blue)” kandi yibanda ku ngamba Umuryango w’Abibumbye wiyemeje gufata zo kugabanya imyanda no gushishikariza abantu kurengera ibidukikije mu buryo burambye.  

Abanyeshuri bari bahari bateze amatwi ubutumwa bw’Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, wavuze ko uyu Muryango wiyemeje “kurengera agaciro ka buri muntu”. Byongeye kandi, abahagarariye inzego za IRMCT, ari zo Ingereko, Ibiro bya Porokireri n’Ibiro bya Gerefiye, batanze ibiganiro ku kazi n’imikorere bya IRMCT. Nyuma yaho, abanyeshuri beretswe bimwe mu bintu bitaboneka ahandi bibitse mu bushyinguranyandiko bwa IRMCT. Mu isozwa ry’uwo munsi, abanyeshuri batambagijwe mu cyigo IRMCT ikoreramo.

Kuva mu mwaka wa 1948, Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye wizihizwa ku itariki ya 24 Ukwakira kandi, kuri iyo tariki mu mwaka wa 1945, ni bwo Itegeko Shingiro ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangiye gushyirwa mu bikorwa.