Perezida Meron yagejeje raporo y’umwaka ya gatandatu ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida
Arusha, Lahe
Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Ejo, Perezida Theodor Meron yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumye (Inteko) raporo y’umwaka ya gatandatu y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), agaragaza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi IRMCT yakoze mu mirimo yayo muri uyu mwaka urangiye.

Mu ijambo rye rya nyuma yagejeje ku Nteko nka Perezida wa IRMCT, yatangiye azirikana ubushake buhuriweho kandi bw’ingenzi bwo kubungabunga amahame y’ubutabera, kuryoza ibyaha ababikoze no kugendera ku mategeko. Yibukije ko “Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya zagiyeho kubera ko hari hakenewe cyane ubutabera no kuryoza ibyaha ababikoze”. Yongeyeho ko IRMCT, nk’Urwego rwasimbuye izo Nkiko, yishimiye gukomeza guteza imbere uwo murage wazo.

Perezida Meron yakomeje ijambo rye amenyesha Inteko intambwe nziza IRMCT yateye mu kurangiza inshingano zayo z’ingenzi yasigiwe na TPIR na TPYI. Izo nshingano zikubiyemo gufasha abatangabuhamya no kubarindira umutekano, irangizwa ry’ibihano by’abakatiwe, gucunga ubushyinguranyandiko bw’izo Nkiko no gushakisha abarezwe basigaye batarafatwa. Perezida yongeye kuvuga ku ruhare runini rw’ubufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kugira ngo izo nshingano zuzuzwe. 

Ku byerekeranye n’imirimo y’ubutabera, Perezida yamenyesheje Inteko ko, mu gihe kirebwa n’iyi raporo,  harangiye urubanza rumwe mu rwego rw’ubujurire kandi avuga ko, by’umwihariko, hashyizweho amabwiriza yerekeye disipurine mu Mategeko agenga imyitwarire mu kazi y’abacamanza “nk’ikindi kimenyetso ko IRMCT yiyemeje kuryoza icyaha uwagikoze no kubahiriza imikorere myiza ngenderwaho mu byo ikora byose”. Yavuze kandi ku iburanisha rya mbere ku cyaha cyo gusuzugura Urukiko ryabereye mu cyumba cy’iburanisha cya IRMCT, Arusha, muri Nzeri kandi ryagenze neza.

Mu gusoza, Perezida yasezeye ku Nteko maze ayishimira kuba yaramuhaye amahirwe adasanzwe yo kuba umucamanza mu gihe gikabakaba ibinyacumi bibiri ndetse no kuba Perezida wa IRMCT kuva urwo Rwego rwajyaho.