Abayobozi ba IRMCT bari mu butumwa i Kigali mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994

Mechanism
Arusha
IRMCT Principals

Mu cyumweru cya mbere cya Mata 2024, Abayobozi bakuru b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”), ari bo Perezida Graciela Gatti Santana, Porokireri Serge Brammertz na Gerefiye Abubacarr M. Tambadou, bari mu ruzinduko muri Repubulika y’u Rwanda (Rwanda).

Ikigamijwe ahanini muri urwo ruzinduko akaba ari ukugira ngo abo Bayobozi bakuru ba IRMCT bifatanye n’abandi mu muhango ukomeye wo kwibuka, ku ncuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 (“Kwibuka30”), uzatangizwa i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024. Muri uwo muhango, Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, n’abandi bayobozi bakuru ba Reta y’u Rwanda bazafata ijambo.

Mbere y’uko uyu muhango ukomeye uba, Abayobozi bakuru ba IRMCT bose uko ari batatu bifuza kugaragaza icyubahiro gikomeye baha abantu bakorewe ayo marorerwa n’abayarokotse no gushima ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bongeye kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo kandi bakaba bakomeje gutera intambwe mu gutanga imbabazi no kongera kubana neza hagati y’amoko. IRMCT iboneyeho kandi kwibutsa ko ishishikajwe byimazeyo no gukora ku buryo ibyemezo by’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda na IRMCT kuri jenoside bishobora kuboneka ahantu hose kandi bigakoreshwa mu kurwanya amacakubiri ashingiye ku gupfobya no guhakana jenoside, no mu gushyigikira itangwa ry’ubutabera mu nkiko z’igihugu.

Mbere y’umuhango nyirizina wo kwibuka, Perezida na Gerefiye ba IRMCT bazitabira kandi, ku itariki ya 5 Mata 2024, inama izahuza abanyamategeko b’Abanyarwanda n’abo ku rwego mpuzamahanga, impirimbanyi n’abandi bantu kugira ngo baganire ku nshingano yo gusigasira ukuri no kurwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside. Dogiteri Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ni we uzafungura iyo nama.