Ijambo rya Porokireri Serge Brammertz nyuma y’Icyemezo cyafashwe mu rubanza rwa Kabuga

Porokireri
Arusha, Lahe
Ijambo rya Porokireri Serge Brammertz nyuma y’Icyemezo cyafashwe mu rubanza rwa Kabuga

Nasuzumye nitonze Icyemezo cy’Urugereko rw’Ubujurire mu rubanza rwa Kabuga. Iki Cyemezo kigomba kubahirizwa n’ubwo kidashimishije.

Mbere na mbere, ibi byose ni ingaruka zo kuba Kabuga yaramaze imyaka myinshi yarahunze ubutabera. Yanze kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga rwigenga kandi rudafite aho rubogamiye ngo yisobanure ku byaha aregwa, abikora azi neza ibikorwa yakoze mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Igihe yari yarahunze ubutabera, Kabuga yagiye ahishwa n’abantu bo mu muryango we n’abandi bantu bafite ibyo bahuriyeho na we, ibyo bikaba byaratangiriye muri Kenya bikarangirira mu Bufaransa.

 Nifatanyije n’abantu bakorewe ibyaha n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Bakomeje kwizera ubutabera mu gihe cy’ibinyacumi bitatu bishize. Nzi neza ko iki Cyemezo kiri bubababaze kikanabaca intege. Ubwo mperuka gusura u Rwanda, numvise neza ukuntu byari ngombwa ko uru rubanza ruburanishwa kugeza rurangiye. 

Ibyo ari byo byose, mbijeje ko Ibiro nyoboye bitazahagarika imirimo bikora mu izina ryabo. Nk’uko ifatwa rya Fulgence Kayishema riheruka ryabigaragaje, inkiko zo mu Rwanda n’izo mu bindi bihugu hirya no hino ku isi zigomba gukomeza kuryoza ibyaha abantu babikoze mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Ibiro nyoboye bizatanga ubufasha bwuzuye. By’umwihariko, nk’uko Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yabisabye, tuzongera mu buryo bugaragara ubufasha duha Ibiro bye, burimo kubaha ibimenyetso tubitse n’ubumenyi buhanitse dufite, hagamijwe gukora ku buryo abandi bantu bakoze jenoside bahunze ubutabera bagezwa imbere yabwo maze bakaburanishwa ku byaha baregwa.

Iki Cyemezo gishobora gutera abantu gutakaza icyizere, ariko ndizeza abarokotse jenoside n’abantu bakorewe ibyaha ko atari iherezo ry’ibikorwa bigamije gutanga ubutabera.