Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongeye kugena Umucamanza Theodor Meron kuba Perezida wa IRMCT, agena Umucamanza Carmel Agius nk’umusimbura we kandi yongera manda z’Abacamanza ba IRMCT

Mechanism
Arusha, Lahe
Umucamanza Carmel Agius
Umucamanza Carmel Agius

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongereye manda Umucamanza Theodor Meron ku mwanya wa Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ikaba itangira ku itariki ya 1 Nyakanga 2018 ikazarangira ku itariki ya 18 Mutarama 2019. Umucamanza Carmel Agius yagizwe Perezida wa IRMCT, manda ye ikazatangira ku itariki ya 19 Mutarama 2019 ikarangira ku itariki ya 30 Kamena 2020.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongereye kandi manda Abacamanza ba IRMCT 23 kuri 24 basabaga kongerwa indi manda y’imyaka ibiri itangira ku itariki ya 1 Nyakanga 2018 ikarangira ku itariki ya 30 Kamena 2020.

Kuva muri Werurwe 2001, ubwo yatorerwaga kuba Umucamanza w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY), Perezida Meron yabaye Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire mu manza z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) na TPIY kugera ubwo izo nkiko zombi zirangije manda zazo, mu Ukuboza 2015 no mu Ukuboza 2017, uko zikurikirana. Yabaye kandi Perezida wa TPIY mu gihe cya manda enye kandi arangije manda ebyiri ku mwanya wa Perezida wa IRMCT.

Umucamanza Agius yabaye Umucamanza wa IRMCT kuva urwo Rwego rushyizweho mu mwaka wa 2012. Yabaye kandi Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire rwa TPIY kuva mu mwaka wa 2001 aba n’Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire mu manza za TPIR na TPIY kuva mu mwaka wa 2010 kugera ubwo izo nkiko zombi zirangije manda zazo mu Ukuboza 2015 no mu Ukuboza 2017, uko zikurikirana. Umucamanza Agius yabaye Visi-Perezida wa TPIY kuva mu Ugushyingo 2011 kugera mu Ugushyingo 2015, aba kandi Perezida wa TPIY kuva mu Ugushyingo 2015 kugera ubwo urwo Rukiko rurangije manda yarwo mu Ukuboza 2017.