Intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba zasuye MICT

Mechanism
Arusha
Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2018, intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) zasuye ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha
Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2018, intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) zasuye ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha

Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2018, intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) zasuye ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha. Izo ntumwa zo ku rwego rwo hejuru, zigizwe n’Abacamanza n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru b’urwo Rukiko, zari ziyobowe na Perezida warwo, Nyakubaha Umucamanza Jérôme Traoré.

Abari bahagarariye MICT bakiranye urugwiro izo ntumwa, bazisobanurira ibyo MICT ikora, imiterere n’inshingano by’inzego zayo. Abo Bacamanza n’abakozi bo ku rwego rwo hejuru b’urwo Rukiko baganiriye n’abayobozi ba MICT ku bibazo binyuranye, birimo akamaro k’ubufatanye bugamije gukumira ibyaha mpuzamahanga, kongerera ubushobozi inzego z’ubutabera z’ibihugu kugira ngo zishobore gukurikirana abakoze ibyaha bikomeye no kurinda umutekano w’abatangabuhamya.

Nyakubwahwa Umucamanza Traoré yashimiye abari bahagarariye MICT urugwiro babakiranye n’amakuru babahaye ku birebana n’inshingano z’urwo Rwego. Yavuze ko yifuza kureba ibintu urwo Rukiko rwazafatanyamo na MICT mu gihe kiri imbere, nk’ibirebana no gucunga ubushyinguranyandiko.

Izo ntumwa z’Urukiko rw’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba zasoje uruzinduko rwazo zisura ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha.