Perezida Meron yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye raporo ya kane y’umwaka kandi ahamagarira Turukiya kurekura Umucamanza Aydin Sefa Akay ufunzwe

Perezida
Arusha, Lahe
Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Perezida Theodor Meron uyu munsi yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye Raporo ya kane y’umwaka y’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamanga (“MICT”) kandi amenyesha Inteko ikibazo cy’Umucamanza wa MICT w’Umunyaturukiya witwa Aydin Sefa Akay, ukomeje gufungwa n’abategetsi ba Turukiya.

Mu ijambo rye, Perezida Meron yabanje gusobanura aho imirimo y’ubucamanza igeze, avuga ko MICT yashyikirijwe urubanza rwa Jovica Stanišić na Franko Simatović rugomba gusubirwamo kandi ikaba iburanisha mu bujurire urubanza rwa Radovan Karadžić n’urwa Vojislav Šešelj. Yanasobanuye ko Abacamanza ba MICT bakomeje gusuzuma ibyifuzo bitandukanye kandi ko kuva yashyirwaho, MICT yasohoye amategeko n’ibyemezo by’Abacamanza birenga 800.

Perezida yakomeje avuga ko, kuva Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (“TPIR”) rwafunga mu Ukuboza 2015, MICT yeguriwe inshingano zo kurangiza imirimo y’urwo Rukiko yari isigaye kandi ko imyiteguro yo kwegurira MICT imirimo ya ngombwa isigaye y’Urukiko Mpanambyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (“ICTY”) ikomeza, mu rwego rwo kwitegura ifungwa ry’urwo Rukiko mu mpera z’umwaka wa 2017. Byongeye kandi, Perezida yavuze ko akomeza gushimira ibihugu bicumbikiye MICT ari byo Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya n’Ubwami bw’u Buholandi, kubera ukuntu bikomeje gushyigikira MICT kandi ashimangira ko MICT yishingikiriza ku bufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ku byerekeranye n’imirimo yayo y’ingenzi. Perezida yanaboneyeho kumenyesha Inteko ko MICT izataha ibiro bishya byayo biri Arusha mu gihe kitageze ku byumweru bitatu uhereye uwo munsi kandi ko uwo mushinga, wubahirije imikorere myiza ngenderwaho ikurikizwa mu yindi mishinga ikomeye y’Umuryango w’Abibumbye kandi utararenza ingengo y’imari yateganyijwe.

Perezida Meron yanaboneyeho gukangurira Inteko ikibazo gikomeye gifite ingaruka ku buryo MICT isohoza manda yayo mu buryo bwa nyabwo. Yamenyesheje Inteko ko Umucamanza Akay yafunzwe ku itariki ya 21 Nzeri 2016 cyangwa hafi yayo, ku mpamvu z’ibyo aregwa byerekeranye n’ibyabaye muri Nyakanga 2016 binyuranyije n’Itego Nshinga rya Turukiya kandi ko Umucamanza Akay agifunze guhera icyo gihe. Perezida Meron yavuze ko, kubera uko gufungwa k’Umucamanza Akay, urubanza arimo rwahagaze, bityo ko, ku watanze icyifuzo cye muri urwo rubanza, ibyo bifite ingaruka ku burenganzira bwe bw’ibanze bwo kumenyeshwa icyemezo cyafashwe ku cyifuzo cye mu gihe gishyize mu gaciro.

Muri uru rwego, Perezida Meron yashimangiye ko “ubwigenge bw’ubucamanza ni inkingi ya mwamba y’ubuyobozi bwubahiriza amategeko. Ikindi kandi, byamaze kuba umuco washinze imizi kandi udahinduka kugenera abacamanza mpuzamahanga uburenganzira bwihariye n’ubudahangarwa ngo hasigasirwe ubwigenge bwabo mu kuzuza inshingano zerekeranye n’imirimo yabo y’ubucamanza”.

Avuga impungenge atewe n’ukuntu Umucamanza Akay abayeho, Perezida yanabwiye Inteko ko Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe ibirebana n’amategeko, mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru, byatangaje ku mugaragaro ubudahangarwa bwe, hashingiwe kuri Sitati ya MICT, kandi kubera iyo mpamvu, akaba yarasabye ko Umucamanza Akay ahita arekurwa kandi ntakomeze gukurikiranwa MU rwego rw’amategeko. Kuri iyo ngingo, Perezida Meron yababajwe n’uko Guverinoma ya Turukiya kugeza ubu itaragira icyo ikora nyuma yo kubona icyo cyifuzo cyanyujijwe mu nzira zisanzwe.

Asoza, Perezida yahamagariye Guverinoma ya Turukiya kubahiriza inshingano mpuzamahanga zayo hashingiwe ku Mutwe wa VII w’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye no guhita ifungura Umucamanza Akay. Yashimangiye ko gukemura icyo kibazo atari ikintu cy’ingenzi gusa kugira ngo MICT ishobore kurangiza inshingano zayo mu buryo bunoze kandi bwihuse, ahubwo ko icyo kintu ari n’ingenzi kuri twese hamwe niba tugomba gutuma hagera igihe umuntu azajya agira ibyo abazwa mu buryo bwubahiriza kandi busigasira ihame ry’igihugu kigendera ku mategeko, ubwigenge bw’ubucamanza bukaba kandi ari ikintu cy’ingenzi cy’iryo hame.”Asoza ijambo rye, Perezida Meron yibukije Inteko ko “kugira ngo ariko ibyo byose bigerweho, [ari] ngombwa ko ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye, mu gihe bisuzuma ibyifuzo bikomeye bituruka mu Nkiko zashyizweho hashingiwe ku Mutwe wa VII [w’Itegeko Shingiro ry’Umuryango w’Abibumbye], bibikora bizirikana ukuri, inshingano yabyo y’ubufatanye n’izo Nkiko n’uburenganzira bwa buri wese bwo gucirwa urubanza ruboneye”.