Urubuga rw’UIMM ruraboneka mu ndimi: Ikibosiniya/Igikorowasiya/Igiseribiya n’Ikinyarwanda

Mechanism
Arusha, Lahe
Screenshot

Urubuga rw’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (UIMM) rwatangijwe mu ndimi: Ikibosiniya/Igikorowasiya/Igiseribiya n'Ikinyarwanda, mu rwego rwo kwegereza imikorere yarwo imiryango yo mu cyahoze ari Yugosilaviya n’u Rwanda.

Uru rubuga rwakomeje kwitabwaho mu ndimi ebyiri zikoreshwa n’uru Rwego, arizo Icyongerezan'Igifaransa, guhera muri Nyakanga 2012. Isura nshya y’urubuga rw’UIMM mu zindi ndimi, Ikibosiniya/Igikorowasiya/Igiseribiya n’Ikinyarwanda, izongerera ubushobozi UIMM buzarufasha kuzuza inshingano zarwo, no gukomeza imirimo y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rw’icyahoze ari Yugosilaviya (UMMY), n’iy’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (UMMR). 

Umuyobozi mukuru w’uru Rwego, Theodor Meron agira ati “Ikibosiniya/Igikorowasiya/Igiseribiya n’Ikinyarwanda, izindi ndimi z’urubuga rw’UIMM, zizagira akamaro kanini mu kwerekana uburyo bwo gukorera mu mucyo, no kugeza amakuru yarwo ku bantu bose barebwa by’umwihariko n’imirimo y’uru Rwego.” 

Urubuga rw’UIMM rusobanura imiterere yarwo n’inshingano zarwo, kandi rukagira n’inyandiko zikomeye imikorerere yarwo ishingiyeho. Ibirimo bizagenda byiyongera uko igihe gihita, maze ruzagaragaze inshingano n’akamaro bikomeye by’uru Rwego. 

“Amakuru k’UIMM n’imirimo yarwo bizarushaho kubonwa neza n’abantu bose bo mu cyahoze ari Yugoslaviya n’u Rwanda. Gukoresha indimi zitandukanye bitsindagira ko ubutabera busanzuye bwubahirizwa kandi bikanashimangira umurage w’izi Nkiko,” niko bivugwa n’Umwanditsi mukuru w’UIMM, John Hocking. 

Uru Rwego, rwashyizweho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, rufite inshingano yo kurangiza neza imirimo y’umwihariko y’UMMY n’iy’UMMR, igihe izi nkiko zizaba zicyuye igihe cyazo. Ishami ry’UMMR ry’UIMM ryatangiye akazi karyo ku italiki ya 1 Nyakanga 2012. Ishami ry’i Lahe ry’UIMM rigomba kuzasoza akazi k’UMMY, rizanzura imirimo yaryo ku italiki ya 1 Nyakanga 2013.