Gerefiye Elias yashoje ubutumwa bw’akazi yarimo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba

Ibiro bya Gerefiye
Arusha
Gerefiye Elias (hagati) ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi i Kigali
Gerefiye Elias (hagati) ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi i Kigali

Ku wa Kane, tariki ya 2 Werurwe 2017, Olufemi Elias, Gerefiye w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”), yashoje ubutumwa bw’akazi yagiriye muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba. Muri urwo ruzinduko, Elias yabonanye n’abayobozi ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya (“Tanzaniya”), aba Repubulika y’u Rwanda (“Rwanda”), aba Repubulika ya Senegali (“Senegal”) n’aba Repubulika ya Ghana (“Ghana”).

Bwana Elias, washyizweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye agatangira imirimo ye ku itariki ya 1 Mutarama 2017, yavuze ku bintu bitandukanye birebana n’umurimo wa MICT kandi atanga n’ibitekerezo mu rwego rw’ubufatanye no ku birebana n’irangizwa ry’ibihano kandi, by’umwihariko ku byerekeranye n’u Rwanda, ashimangira ubufatanye ku birebana n’Icyemezo cya 2256 (2015) cy’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi.

Muri Tanzaniya, Bwana Elias yaherekeje Perezida wa MICT, Umucamanza Theodor Meron, mu nama yagiranye n’abadiporomate bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzaniya, biswe “Incuti za MICT”. Elias yabonanye kandi na Minisitiri wa Tanzaniya w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye n’Afurika y’Iburasirazuba, Nyakubahwa Dogiteri Augustine Mahiga, n’abandi bategetsi ba Tanzaniya. Yabonanye kandi n’abakuru b’indi miryango yo muri Tanzaniya n’imiryango mpuzamahanga ikorera Arusha.

Mu Rwanda, Bwana Elias yabonanye n’Umucamanza Mukuru w’u Rwanda, Porofeseri Sam Rugege na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Reta y’u Rwanda, Nyakubahwa Johnston Busingye, n’abandi bayobozi bo mu rwego rwo hejuru. Gerefiye yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Yashoje uruzinduko rwe mu Rwanda asura Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko i Kigali.  

Muri Senegal, Bwana Elias yabonanye na Minisitiri w’Ubutabera, Nyakubahwa Sidiki Kaba, n’abandi bayobozi ba Guverinoma bo mu rwego rwo hejuru. Yasuye kandi Gereza ya Sebikotane iherutse kuvugururwa iri mu nkengero za Dakar.

Gerefiye yashoje ubutumwa bwe asura Ghana, aho yabonanye na Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu, Nyakubahwa Albert Kan-Dapaah, Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Reta ya Ghana, Nyakubahwa Gloria Akuffo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyakubahwa Ambrose Dery n’Umuhuzabikorwa ushinzwe umutekano mu gihugu.

Bwana Elias yishimiye ubushake yagaragarijwe muri ubwo butumwa yagiyemo, ku birebana no gufatanya na MICT mu gushyira mu bikorwa manda yayo.