MICT yarangije kwimura inyandiko za TPIR

Mechanism
Arusha
MICT yarangije kwimura inyandiko za TPIR

Inyandiko zahoze ari iz’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (“TPIR”) ubu zose zarimuwe kugira ngo zibikwe n’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”). Gusoza icyo gikorwa, cyatangiye muri Nzeri 2013, ni intambwe y’ingenzi MICT iteye, ku birebana n’inyandiko zishyinguye za TPIR n’iz’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, mu rwego rwo kuzuza inshingano zayo zo gukora ku buryo izo nyandiko zibikwa, zigashobora kugerwaho n’abazikeneye kandi zikarindirwa umutekano.

Inyandiko zigizwe n’impapuro zatondekanywa ku murongo ureshya na metero 1950 hamwe na petabayiti irenga y’inyandiko za eregitoronike zikomoka muri TPIR, zose hamwe zimuriwe mu Gashami ka MICT gashinzwe ubushyinguranyandiko (“MARS”) ku Ishami rya MICT riri Arusha. Kuvuga ko inyandiko zatondekanywa ku murongo ureshya na metero runaka ni bwo buryo bukoreshwa mu gusobanura umwanya wakenerwa kuri za etajeri mu rwego rwo kubika inyandiko. Byongeye kandi, icyo ni cyo gipimo cyemewe gikoreshwa mu kugena ingano y’inyandiko zibitswe n’ikigo runaka gishyingura inyandiko; petabayite imwe ingana na miriyoni imwe y’amajigabayite y’inyandiko.

Mu gikorwa cyo kwimura inyandiko, MARS yakoresheje uburyo bugenderwaho buhambaye kugira ngo izo nyandiko zibikwe neza, zigire umutekano kandi zibe ziteguye neza ku buryo rubanda bazikeneye bazigeraho. Inyandiko zigizwe n’impapuro zibitswe na MICT zizimurirwa kandi zibikwe burundu mu nyubako yabigenewe iri ahitwa Lakilaki ku biro bya MICT Arusha. Inyandiko za eregitoronike zizabikwa mu bubiko bwabugenewe bw’igihe kirekire bwa MICT, imirimo yo kubutunganya ikaba yenda kurangira.