Amakuru
Itangazo rihamagarira ababyifuza gusaba gushyirwa kuri risite y’Abavoka bagenerwa abaregwa cyangwa abakekwaho icyaha
Arusha, Lahe, 12 Nyakanga 2017
Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”) rukeneye abakandida bujuje ibisabwa kugira ngo bashyirwe kuri risite y’abavoka bashobora kugenwa ngo bunganire abakekwaho icyaha cyangwa abaregwa badashobora kwihembera avoka, hashingiwe ku Ngingo…
Itangazo rya MICT ku Cyemezo cy’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwo muri Turukiya rwahamije icyaha Umucamanza Aydin Sefa Akay
Arusha, Lahe, 15 Kamena 2017
Ejo, Urukiko mpanabyaha rwa mbere rw’iremezo rw’Ankara muri Turukiya, rushingiye ku kirego kimwe cyo kuba mu muryango w’iterabwoba witwa FETO, rwahamije icyaha Aydin Sefa Akay, Umucamanza w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko…
Itangira ry’urubanza rwa Stanišić na Simatović – Kwandika abanyamakuru bifuza gukurikirana urubanza byarangiye
Lahe, 9 Kamena 2017
Igikorwa cyo kwandika abantu bahagarariye ibitangazamakuru bifuza gukurikirana itangira ry’urubanza rwa Jovica Stanišić na Franko Simatović, riteganyijwe ku itariki ya 13 Kamena 2017, ubu cyarangiye.
Amakuru ya nyuma…
Ijambo Porokireri Serge Brammertz yagejeje ku nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi
Arusha, Lahe, 7 Kamena 2017
Porokireri Serge Brammertz w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwahyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) n’uw’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT), uyu munsi yagejeje ijambo ku Nama y’umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro…
Perezida Meron yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi raporo ku bikorwa bya MICT
Arusha, The Hague, 7 Kamena 2017
Perezida w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT), Umucamanza Theodor Meron, uyu munsi yagejeje ijambo ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi kugira ngo ayigezeho raporo ku mirimo yakozwe na MICT mu mezi…
Mechanism holds diplomatic briefing in The Hague
Lahe, 17 Gicurasi 2017

Uyu munsi abayobozi bakuru b’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) bagiranye ikiganiro n’abadiporomate bahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cy’u Buholandi.
Ibiro bya Porokireri byibutse abakorewe jenoside yo mu Rwanda
Arusha, 7 Mata 2017

Mu gihe uyu munsi isi yose ibaye ihagaritse ibyo yakoraga ngo yibuke kandi yunamire abazize jenoside yo mu Rwanda ku ncuro ya 23, Ibiro bya Porokireri (OTP) w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) bitewe agahinda n’ibyabaye…
MICT yifatanyije n’abandi kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994
Arusha, 7 Mata 2017

Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) uyu munsi rwitabiriye umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 23 jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC…
MICT yakiriye abafasha b’abacamanza bo mu bucamanza bwa Tanzaniya
Arusha, 21 Werurwe 2017

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe 2017, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT” cyangwa “Urwego”) rwakiriye, ku biro by’Ishami ryayo ry’Arusha, itsinda ry’abafasha b’abacamanza bo mu bucamanza bwa Repubulika Yunze Ubumwe ya…
‘Ndi Impinduka’: MICT yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Arusha, 8 Werurwe 2017

Ishami ry’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ry’Arusha (“MICT”) uyu munsi ryizihije Umunsi mpuzamahanga w’umugore ufite insanganyamatsiko igira iti “Shira amanga uharanire impinduka”.