Amakuru
Uwari warahunze ubutabera Fulgence Kayishema Yafashwe
Arusha, The Hague, 25 Gicurasi 2023
Ejo mu gicamunsi, Fulgence Kayishema – umwe mu bantu bashakishwaga cyane kubera ibyaha bya Jenoside – yarafashwe muri Paarl, South Africa mu gikorwa abashinzwe gukurikirana abahunze ubutabera mu biro bya Porokireri wa IRMCT bakoranye n’inzego…
Gerefiye Abubacarr M. Tambadou yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda
Arusha, 4 Gicurasi 2023
Uyu munsi, Abubacarr M. Tambadou, Gerefiye w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”), yasoje uruzinduko rw’akazi yakoreye muri Repubulika y’u Rwanda kuva ku itariki ya 2 kugera ku ya 4 Gicurasi…
Kunamira Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya
Arusha, Lahe, 9 Mutarama 2023
IRMCT iri mu kababaro kubera urupfu rw’Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya, ukomoka mu gihugu cy’u Bugande, wapfuye ku itariki ya 5 Mutarama 2023.
Bisabwe n’umuryango we, umurambo w’Umucamanza Ibanda-Nahamya uzashyirwa ku ishami rya IRMCT…
IRMCT ibabajwe n’urupfu rw’Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya
Arusha, Lahe, 6 Mutarama 2023
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rubabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’Umucamanza warwo Elizabeth Ibanda-Nahamya, ukomoka mu gihugu cy’u Bugande, wapfuye ku itariki ya 5 Mutarama 2023.
Perezida Gatti Santana yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye raporo y’ibikorwa bya IRMCT
Arusha, Lahe, 12 Kigarama 2022
Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (Inama), i New York, raporo ku…
Ijambo rya Porokireri Brammertz yagejeje ku Kanama ka Loni Gashinzwe Umutekano
Arusha, Lahe, 12 Kigarama 2022
Uyu munsi, bwana Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha, yagejeje ijambo ku Kanama ka Loni Gashinzwe Umutekano ku isi ku bijyanye n’ibikorwa by’ubushinjacyaha.
Perezida Gatti Santana yabonanye na Bwana António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye
New York, 8 Kigarama 2022

Uyu munsi, i New York, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye na Bwana António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Ni…
Abayobozi Bakuru ba IRMCT bagiranye ikiganiro n'abadiporomate, i Lahe
Lahe, 1 Kigarama 2022
Ejo, Abayobozi Bakuru b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) bagiranye ikiganiro n’abadiporomate bahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cy’u Buholandi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.
Perezida Graciela Gatti Santana yagejeje ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York
Arusha, Lahe, 19 Ukwakira 2022
Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York, Raporo ngarukamwaka ya IRMCT. Kuva…
Perezida Gatti Santana yabonanye na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye
Arusha, Lahe, 14 Ukwakira 2022
Uyu munsi, ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, i New York, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye na Perezida w’Imirimo y’inama ya 77 y'…